Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4 | 5

| Cyamunara

Inkuru zamamaza

Amatangazo

AMAKURU YA CORONAVIRUS

g
g

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Habarugira Guillaume

Yagizwe Umuyobozi wa Cogebanque

.
Miss Nishimwe Naomie

Azakorana na Rwanda Foam muri Tour du Rwanda

BAHAGAZE NABI
g
Kevin Kade

Yatawe muri yombi

g
Davis D

Yatawe muri yombi

Sondage/Poll

Mu Mateka: Tariki ya 8 Gicurasi

Tariki ya 8 Gicurasi ni umunsi wa 128 w’umwaka ; uyu mwaka usigaje iminsi 237 uyu mwaka ukagera ku musozo.

1828: Havutse Jean Henri Dunant, washinze Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge / Red Cross) yavukiye i Geneve, ni na we washinze za YMCA bwaa mbere. Yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (1910), atabaruka kuwa 30 Ukwakira 1910.

1912: Paramount Pictures, inzu itunganya amafiklimi yo muri Amerika yarashinzwe.
1921: Ni bwo igihugu cya Suède cyakuyeho igihano cy’urupfu.

1902: Iruka ry’ikirunga cy’umusozi Pelé muri Martinique cyahinduye umuyonga umugi wa Saint Pierre, mu gihe cy’iminota itatu yonyine. Hahise hagwa abagera ku bihumbi mirongo itatu.

1886: John Styth Pemberton (pharmacien et chimiste américain), yahimbye ikinyobwa kidasindisha cyaje kumenyekana kurusha ibindi aricyo Coca Cola.

1816: Mu Bufaransa, baciye iteka ko kwahukana bitagomba kwemerwa n’amategeko.

1755: Hanyonzwe Louis Mandrin, wari igisambo kabuhariwe, izina rye ryahaburaga benshi, kubw’ibikorwa biremereye by’urugomo yakoranaga n’agatsiko ke k’abiyahuzi.

1918: Ni bwo Géorgie yabonye ubwigenge bwayo.

1938: Ni bwo imidoka zo mu bwoko bwa Volkswagen zashyizwe ahagaragara na Ferdinand Porsche, ifungurwa ry’uruganda rwazo ryakozwe na Adolph Hitler wayoboraga u Budage. Uru ruganda rwari ku buso bwa metero kare 230 000, rwatangiranye n’abakozi 6000.

Henry Dunant washinze Umuryango utabara imbabare

1986: Michel Vaujour yashoboye gutoroka Gereza mu Bufaransa, yuriye kajugujugu (helicopter) yari iri ku butumburuke bwo hasi, ikaba yari yururukiye ku mbuga ya Gereza. Iyi kajugujugu yari itwawe n’umugore we.

1991: Indege Boeing-767 y’ikigo cy’indege Lauda Air yasandariye hejuru ya Thaïlande ihitana abantu 223 bose bari bayirimo.

2003: Indi mpanuka y’indege ya Ukraine « YAK-42 » yaguye muri Turukiya, ihitana abasirikare 62 bakomoka muri Espagne, hamwe n’abandi bagenzi 12.

2003: Uyu munsi humvikanye umutingito ku gipimo cya 4.2, wangiza byinshi muri Algeria.

2003 : Uyu munsi na none, undi mutingito uremereye ku gipimo cya 7 (Richter) wahitanye abantu mu Buyapani, wangiza n’inyubako nyinshi.

Abavutse kuri uyu munsi

1925: Ali Hassan Mwinyi, wabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania.

1975: Enrique Iglesias, umunyamuziki, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko yo muri Mexique.

Abitabye Imana

535: Papa Yohani wa kabiri

685: Papa Benedigito wa kabiri

Uyu munsi ni Umunsi mukuru mpuzamahanga w’umuryango utabara imbabare, ari na bwo hibukwa uwawushinze Heneriko Dunant.

g
g

Twitter

g
g
g

Inkuru z'amajwi

g
g
Special pages
. . . . . .