00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar2022: Ubucuruzi bw’inzoga kuri stade bwakumiriwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 04:25
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryemeranyije na Qatar guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano no gucuruza inzoga hanze ya stade umunani zizakinirwaho Igikombe cy’Isi.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Igikombe cy’Isi kizakirwa muri Qatar gitangire.

FIFA yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro na Qatar nk’igihugu kizakira iri rushanwa rihuza ibihugu 32, kandi gisanzwe kigendera ku myemerere ya Kiyisilamu ibuza ko abantu banywa inzoga.

Itangazo rya FIFA rivuga ko inzoga zizajya zicururizwa ahantu hahariwe abafana ariko ahari hashyiriweho kuzicuruza mu nkengero za stades hakuweho.

Kugeza ubwo iki cyemezo cyafatwaga, kuri stade zitandukanye hari habambwe amahemba yo gucururizamo inzoga mu kwitegura umukino ufungura Igikombe cy’Isi uzahuza Qatar na Equateur, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Qatar yatangaje ko nibura abafana barenga miliyoni ari bo bazasura iki gihugu mu gihe cy’iminsi 29 irushanwa rizamara.

Abafana batandukanye bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo kuko kinyuranye no gushaka kwabo no gufasha abakunzi ba ruhago kuryoherwa.

FIFA isanzwe ikorana bya hafi na Sosiyete yenga inzoga ya Budweiser, ishamikiye kuri AB InBev. Amasezerano ya Budweiser na FIFA abarirwa agaciro ka miliyoni 75$.

Itangazo rya FIFA ryakomeje rivuga ko abategura irushanwa bishimiye uko AB InBev yakiriye iki cyemezo ndetse n’ubufasha bwayo mu kwita ku bazitabira Igikombe cy’Isi.

Nubwo inzoga zitazagurishwa hanze ya stade, mu myanya y’abanyacyubahiro imbere ku bibuga, ahateganyirijwe abafana muri Doha n’ahandi hihariye ndetse no muri hoteli na restaurants 35. Icupa rimwe rizaba rigura £12.

Inzoga zakumiriwe gucururizwa hanze ya stade zizakinirwaho Igikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .