Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, yari ishiraniro, kuko buri kipe yari ifite amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa.
Umukino wa Argentine na Pologne watangiye utuje ukinirwa mu kibuga hagati, ariko Argentine yiharira umupira cyane.
Ku mumota wa 32 Angel Di Maria yateye koruneri yijyana mu izamu, ariko umunyezamu Wojciech Szczęsny wa Pologne awukuramo.
Argentine yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego hakiri kare, ari nako koruneri zari nyinshi.
Iyi kipe yashakaga kuva mu itsinda iyoboye urutonde, yakomereje igice cya kabiri aho yasoreje icya mbere, maze ku munota wa 47 Mac Allister atsinda igitego cya mbere, imitima y’abakunzi ba Argentine isubira mu gitereko.
Ku munota wa 58 Argentine yakoze impinduka, Di Maria asimburwa na Leandro Paredes, Marcos Acuna asimburwa na Nicolas Tagliafico.
Argentine yakomeje kwiharira umupira cyane, ku munota wa 68 Julian Alvarez atsinda igitego cya kabiri ku mupira Fernandez yazamukanye akawumucomekera neza, na we ntiyakora ikosa arangiriza mu izamu.
Umukino warangiye Argentine itsinze Pologne ibitego 2-0.
Undi mukino wabaye, Mexique na yo yatsinze Arabie Saoudite ibitego 2-1 ariko birangira isezerewe kubera ikinyuranyo cy’ibitego, kuko amakipe yombi yanganyije amanota ane, ariko Mexique ikaba ifite umwenda w’igitego kimwe.
Mu mikino ya 1/8, Argentine izakina na Australia ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza, mu gihe Pologne izakina n’u Bufaransa ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!