00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali baganuye Igikombe cy’Isi mu byishimo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 01:07
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa 20 Ugushyingo 2022 muri Qatar hatangijwe ibirori bya ruhago bihiga ibindi ku Isi; ni Igikombe cy’Isi gihuza ibihugu 32.

Mu mfuruka zose z’Isi kuva i Doha kugera mu Mujyi wa Kigali, abakunzi ba ruhago bari babukereye ngo bihere ijisho iri rushanwa riba rimwe mu myaka ine.

Coca Cola binyuze mu Ruganda Rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, BRALIRWA, abakunzi bacyo bizihizaga imyaka 48 ishize iki kinyobwa ari umufatanyabikorwa w’Igikombe cy’Isi.

Uru ruganda rubinyujije muri Coca Cola rwateguye ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre byo gufungura Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka. Ababyitabiriye baganuye iyi mikino bishimira ko bongeye guhurira hamwe bakareba imikino ifite umwihariko.

Si aha gusa kuko no muri Car Free Zone ya Nyamirambo ahazwi nko mu marangi, naho umunezero wari wose ku mbaga nyamwinshi yari ihateraniye yaje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu myaka ine.

Bamwe mu baturage bari babukereye babwiye IGIHE amakipe bashyigikiye nubwo benshi bahuriza mu guha amahirwe Brésil iheruka iki gikombe mu myaka 20 ishize.

Innocent Valentin yavuze ko yatunguwe n’urwego yabonyeho Qatar anahamya ko Ronaldo wa Portugal agomba gutwara iki gikombe.

Yagize ati “Qatar irantunguye cyane numvaga ikomeye ariko rwose nta kintu kirimo. Mfana Portugal kuko nkunda Ronaldo iramutse itagitwaye ndaha amahirwe u Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko guhurira mu Biryogo bakareba umupira byabongereye umunezero.

Ati “Umuntu watekereje gukora ibi bintu yagize neza kuko biryoshye kubi kurebera umupira hano muganira,mujya impaka birushaho kuryoshya iyi mikino.”

Senga Jean de Dieu we yagize ati “Njye nari inyuma ya Qatar ariko nta kundi ni umupira. Kurebera umupira hano birashimishije muraganira mukidagadura kuko tuba turi benshi ihangana riba ririmo ni wo munezero w’umupira.”

Umunezero wageze no mu bacuruzi kuko ngo baherukaga kwakira abantu bakiriye uyu munsi mu bihe by’Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza, CHOGM, yabereye mu Rwanda muri Kamena 2022.

Umwe mu bacuruzi bo muri Car Free Zone y’i Nyamirambo, Ntawiha Hardy, yavuze ko iyi mikino ibasigira agatubutse.

Yagize ati “Turashimira abatekereje iki gikorwa, twaherukaga kwakira abantu nk’aba muri CHOGM wumve ko ibintu byose byashize. Iki Gikombe cy’Isi kiradusigira amafaranga nta kabuza.’’

Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru uyu mwaka iri kubera muri Qatar tariki 20 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.

Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi cya 2022 yatsinzwe na Equateur ibitego 2-0, iba igihugu cya mbere gitsindiwe mu rugo ku mukino ufungura iri rushanwa, wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Ibitego bya Equateur byatsinzwe na Kapiteni wayo, Enner Remberto Valencia Lastra ku munota wa 16 kuri penaliti n’uwa 31.

Kugeza ubu, Equateur ni yo iyoboye Itsinda A, Qatar ikaba iya nyuma. Umukino wundi muri iri tsinda uteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2022, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ku munsi wa kabiri, Equateur izakina n’u Buholandi, ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo saa Kumi n’Ebyiri mu gihe Sénégal izaba yakiriwe na Qatar saa Cyenda.

Perezida wa Gasogi United, Kakuza Nkuriza Charles, yahaye ijisho itangizwa ry'Igikombe cy'Isi
Ibinyobwa bya BRALIRWA byafashije abantu kwica icyaka
Etienne wo muri Symphony na DJ Ira barebye umukino ufungura Igikombe cy'Isi
Coca Cola yizihije imyaka 48 imaze ari umufatanyabikorwa w'Igikombe cy'Isi
Aha ni Bogaloo i Gikondo. Abakunzi ba ruhago bashyiriweho uburyo bubafasha kureba imikino
Ku Gikombe cy'Isi, abantu benshi baritabira bagashyigikira ibihugu bakunda
Abakunzi b'umupira w'amaguru bakurikiranye ibirori bitangiza Igikombe cy'Isi ku bwinshi
Muri 'Car Free Zone mu Biryogo' byari urujya n'uruza

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .