Abana bato bashimishijwe no gusura Marriott Hotel (Amafoto)

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Abana 30 bari hagati y’imyaka itanu n’itandatu bo muri ‘Kigali International Community School’ basuye Kigali Marriott Hotel nk’ahantu bajyaga bagirira amatsiko bashimishwa no gusura ibice bitandukanye biyigize no guhabwa umwanya wo kwidagadura.

Ni ikintu cyabatangeje cyane kuko uwabatemberezaga akabereka uko inzugi zifungurwa bamusubirishagamo kugira ngo yongere akozeho ikarita birebere ukuntu urugi rufunguka.

Umwana witwa Ian Impano w’imyaka itandatu yatangaje ko uretse gusura ubusitani bwiza na pisine yatunguwe n’ukuntu ibyumba bya hotel bifungurwa.

Umwarimu w’aba banyeshuri bitegura kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza Kelsey Merz ati “Aba bana ni ahazaza h’igihugu hari ibintu bitandukanye usanga bafitiye amatsiko, twahisemo Marriott Hotel kuko usanga abenshi bayizi mu magambo ariko batarigeze bagira umwanya wo kuhagera."

Yongeyeho ati “ Ni ibintu byiza kuko bifasha umwana gufunguka akamenya ibice bigize Kigali kandi gutembera burya biranezeza.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Marriott Hotel Yulia Bogdanova ati “ Kuba twasuwe n’abana batoya ni byiza kuko usanga umwana atangira gutekereza icyo azaba cyo akiri muto, bashobora rero kwishimira ibyo dukora hano muri Marriott Hotel bakaba bazabyiga.”

Yavuze ko Marriot ikora ibikorwa byo kugira icyo ifasha muri sosiyete bityo na yo ikaba yishimiye kuba yakiriye abana bato kuko abana ari ahazaza h’igihugu.

Uretse gutemberezwa ibice bigize Marriot Hotel harimo ahabera inama ,ibyumba byiza bicumbikira abakiriya,ubusitani na pisine , abana bagize n’umwanya wo kwidagadura no gusangira n’abakozi b’iyi Hotel y’inyenyeri eshanu.

Muri gahunda yitwa ‘ Spirit to serve ‘ buri kwezi Marriott hotel iba ifite gahunda yo kugira igikorwa ikora muri sosiyete kugira ngo ifashe abari muri sosiyete.

Mu Ukuboza 2017, abakozi b’iyi hotel basangiye Noheli n’abana bari barwariye mu Bitaro bya Masaka babaha ibikinisho n’ibikoresho by’ishuri.

Abana barishimye bikomeye
Abana bashimishijwe no kubona uburyo ibyumba bya Hotel bifunguzwa ikarita
Abana biga muri Kigali International Community School basuye Marriott Hotel
Baba bitegereza ibice biteganye n'iyi hotel bari hejuru yayo
Abana bagize n'umwanya wo kwidagadura
Bazengurukijwe ibice bitandukanye bigize Marriott Hotel
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Marriott Hotel,Yulia Bogdanova niwe wahaye ikaze abana
Umwarimu Kelsey Merz wari wazanye n'abana ba Kigali International Community School

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza