00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanze gutahana n’abandi Banyamerika, yitangira Abatutsi 400: Ubuhamya kuri Carl Wilkens

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 May 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Umwanditsi w’Umunyamerika wari umumisiyoneri w’Umudivantisiti mu Rwanda, Carl Wilkens, yagaragaje uko yanze gutahana n’abandi Banyamerika ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu 1994, kugira ngo atabare Abatutsi bahigwaga.

Wilkens ubwo yamurikaga igitabo cy’ubuhamya bwe yise ‘I’m Not Leaving’ (Ntabwo Ngenda) kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, yasobanuye nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal ryabaye tariki ya 6 Mata 1994, Ambasade ya Amerika yafashe icyemezo cyo gucyura Abanyamerika gusa babaga mu Rwanda.

Yagize ati “Ubwo indege ya Perezida Habyarimana yagwaga, Ambasade ya Amerika yafashe icyemezo cyo gucyura Abanyamerika byihuse. Muri iki gikorwa, yasobanuye neza ko tutari twemerewe kujyana Abanyarwanda.”

Muri icyo gihe, iyi Ambasade ya Amerika yarafunze, iha Abanyamerika iminsi itatu yo kubafasha gutaha. Abari babonye ubwicanyi bwari bwatangiye gukorwa n’Interahamwe n’izari ingabo za Leta (Ex-FAR) barwaniye gutaha mu ba mbere.

Uyu mwanditsi yasobanuye ko mu gihe yamaze mu Rwanda, yari inshuti y’Abanyarwanda bitewe n’uko bamwakiriye neza hamwe na bagenzi be b’abanyamahanaga, babana neza, agira ijambo rikomeye ku buryo yashoboraga kuvugana n’abayobozi bakuru.

Ati “Umutima wanjye ntiwakiriye iki cyemezo kuko wibazaga impamvu dukwiye kubasiga. Nakunze Abanyarwanda kubera ko badufashe neza, baduha icyubahiro nk’abanyamahanga.”

Wilkens yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kohereza umugore we n’abana mu Burundi, yifashishije imodoka zazanywe na Ambasade ya Amerika, ariko hari umukobwa n’umusore warindaga urugo rwe bari barusigayemo.

Bitewe n’uko aba Banyarwanda bakoreraga mu rugo rwe bari mu bwoko bw’Abatutsi, nk’uko yabivuze, yatekereje ko nabasiga, bashobora kwicwa kandi yumva ko amaraso yabo yaba amuri ku gahanga. Ngo byamwanze mu nda, afata icyemezo cyo gusigara.

Yabivuze muri aya magambo “Ubwo umugore wanjye n’abana bagombaga kugenda, byanyanze mu nda kuko natekerezaga ku buryo nasiga umukobwa n’umurinzi twabanaga. Bitwaga Abatutsi, numva ko icyababaho naba nkigizemo uruhare. Ni cyo uba ukwiye gukorera umuryango.”

Mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, Wilkens yarokoye Abatutsi 400 barimo impfubyi zarererwaga mu kigo cya Gisimba mu mujyi wa Kigali. Harimo izirenga 50 zari zagoswe n’Interahamwe.

Wilkens yasobanuye ko mu gihe aba bana bari bagoswe, yagejeje iki kibazo kuri Tharcisse Renzaho wayoboraga Kigali na Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, abasaba ko batakwicwa. Ahamya ko ijambo yari afite muri icyo gihe ari ryo ryamufashije muri ubu bugiraneza.

Carl Wilkens yasobanuye ko yafataga Abanyarwanda nk'abagize umuryango we
Igitabo 'I'm Not Leaving' kigaruka ku buhamya bw'ubuzima bwa Carl Wilkens mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .