Rwandamotor yazanye Isuzu DMAX mu dushya twa Noheli n’Ubunani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukuboza 2017 saa 01:18
Yasuwe :
1 0

Rwandamotor Ltd yazanye imodoka yo mu bwoko bwa Isuzu DMAX pickup 4x4 nshya inagabanya ibiciro ho 2% ku binyabiziga byose icuruza mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2018.

Isuzu DMAX ni andi mahirwe yo guhitamo ku bashaka kugura imodoka nziza, zikomeye kandi ku giciro gito ugereranyije n’izindi zose ziri ku isoko mu Rwanda.

Rwandamotor isanzwe izwiho gucuruza imodoka nshya zo mu bwoko bwa Suzuki, kuri ubu ikaba yagabanyije ibiciro ho 2% ku modoka zose uhereye kuri Suzuki Alto igura 9,030,000 Frw n’imisoro yose irimo.

Umuyobozi Mukuru wa Rwandamotor, Yanick Camerman, yabwiye IGIHE ko imodoka nshya bazanye zo mu bwoko bwa Isuzu DMAX pickup zitaragenda n’ikilometero kimwe (0 Km).

Yagize ati “Ubu twabazaniye Isuzu DMAX iruta izindi zose ku isoko ry’u Rwanda. Tunemerera abashaka kugura kubanza kugerageza iyi modoka bayitwara maze bakaba bagura nyuma yo kuyishima.”

Imodoka zo mu bwoko bwa Isuzu zije mu gihe Rwandamotor yatangiye kugurisha n’izo mu bwoko bwa Howo Sinotruk ari na ko ikomeza kuganira n’izindi nganda z’ibinyabiziga. Ibi byose bikubiye muri gahunda nshya ya Rwandamotor yo kuzana ibinyabiziga bitandukanye mu rwego rwo guha Abanyarwanda amahirwe yo kwihitiramo ibibabereye maze benshi bakabasha gutunga imodoka nshya.

Camerman yavuze ko bahisemo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugabanya iyinjizwa mu gihugu ry’imodoka zakoze no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Yagize ati “Ubwo nageraga muri Rwandamotor mu myaka itanu ishize, twakoze inyigo y’isoko ry’imodoka mu Rwanda dusanga ryihariwe n’imodoka zakoze. Imodoka yakoze bisobanuye imodoka ishaje, ihora ipfa, yanduza ikirere n’ibindi. U Rwanda ni intangarugero mu kurengera ibidukikije ni yo mpamvu natwe twahisemo gucuruza imodoka nshya kugira ngo dutange umusanzu mu kurengera ibidukikije ari na ko dufasha abantu gutunga imodoka nshya ku biciro biboroheye.”

Yongeyeho ati “Dusanzwe duteranyiriza moto za Suzuki mu Rwanda kuko dukura ibikoresho byazo byizewe kandi bikomeye mu Buyapani mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’. Izo moto zikaba zikomeye kandi ziramba. Ibi twashoboye kubigeraho tubifashijwemo n’inzobere z’Abanyarwanda zahuguwe n’uruganda rwa Suzuki. Ni ingenzi cyane guteza imbere iyi mikorere kuko itanga akazi ku banyagihugu.”

Rwandamotor Ltd yashinzwe mu myaka 50 ishize ikaba imenyerewe mu gucuruza imodoka za Suzuki harimo izamamaye nka Grand Vitara, Vitara, Jimny, Alto, Ertiga, Swift, Ciaz, Baleno na moto za Suzuki nka DR200, TF125 na GD110.

Ubuyobozi n’abakozi ba Rwandamotor Ltd bifurije Abanyarwanda bose muri rusange n’abakiliya babo by’umwihariko “Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2018!”

ISUZU DMAX Pickup nshya ubu iraboneka muri Kigali izanywe na Rwandamotor Ltd
Rwandamotor ubu iteranyiriza moto za Suzuki mu Rwanda bikozwe n'Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa Rwandamotor Ltd, Yanick Camerman, aganira na IGIHE
Abayobozi n'abakozi ba Rwandamotor Ltd bizihiza isabukuru y'imyaka 50 iki kigo kimaze gishinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza