Aba mbere batangiye kugura inzu zigezweho zubatswe mu mudugudu wa DND

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 08:00
Yasuwe :
1 0

Ikigo DND Developers Ltd cyashyize ku isoko inzu zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho (apartments) ndetse aba mbere bamaze kwishyura mu gihe habura amezi make ngo zuzure neza.

Izi nzu 12 zubatse zigerekeranye ziherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, zirimo izifite ibyumba bibiri n’izindi zigizwe na bitatu.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa DND Developers Ltd, akaba n’umwe mu bashinze iki kigo, Daniel Mehari, yavuze ko izi nzu zigize icyiciro cya kabiri cy’umushinga wabo, nyuma y’uko izindi 10 zubatswe mbere zo zamaze kugurwa zose.

Ati “Ubundi abantu bakora imirimo itandukanye bakenera inzu ziri mu byiciro bigiye binyuranye […]. Mu bihe byashize abantu babaga bashaka inzu nini cyane kandi zihenze, ubu ariko abantu bakeneye inzu nto kandi ziri ku giciro kidahanitse.”

Yakomeje avuga ko inzu zabo ziri hagati ya miliyoni 60-75 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ifite ibyumba bibiri igurishwa ibihumbi 75 by’amadolari, mu gihe iya bitatu ari ibihumbi 80 by’amadolari.

Ati “Inzu zacu zirahendutse ugereranyije n’izindi ziri ku rwego rwazo muri Kigali. Ziherereye i Nyarutarama, ahantu udashobora kubona inzu iri munsi y’ibihumbi 100 by’amadolari. Ahandi nko ku Gisozi usanga izijya kumera nk’izacu zigura hagati ya miliyoni 100 na 150 z’amanyarwanda.”

Mehari usanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubwubatsi, avuga ko batangiye no gutekereza uburyo bakubaka inzu zihendutse zifite agaciro kari munsi ya miliyoni 45 z’amanyarwanda.

Yagize ati “Turacyari kubitekerezaho, ni urugendo rusaba gutera intambwe imwe ku yindi. Mu myaka mike iri imbere tuzaba twangiye no kubaka inzu zihendutse, ikibazo gihari ni uko kuzubaka bisaba amafaranga menshi, kuko umuntu aba agomba kubaka nyinshi icyarimwe kugira ngo atagwa mu gihombo.”

DND Developers Ltd ni Sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda, yashinzwe mu 2015 ifite intego yo guteza imbere igihugu, ibinyujije mu guhindura ibijyanye n’imiturire.

Inzu za DND zizaba zamaze kuzura neza bitarenze Mata 2018 ziherereye i Nyarutarama ku muhanda KG314 st. Ku wifuza kugura cyangwa kuzisura wabahamagara kuri +250789664020 cyangwa ukabandikira kuri [email protected] Ushobora no gusura urubuga www.dnddevelopers.rw

Uko izi nzu zizaba zimeze nizuzura

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza