HIMAX ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2009 gitangira gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, byifashishwa muri porogaramu za mudasobwa cyangwa telefoni, imiyoboro ya internet n’ibindi bikoreshwa mu gucunga umutekano ndetse no gutanga izo serivisi, n’izo kuzimya inkongi y’umuriro.
Mu myaka 15 HIMAX imaze, ikorera mu bihugu bibiri, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi w’ubucuruzi wa Dubai, ariko Habimana avuga ko bazakomeza no kwagura ibikorwa byabo bakagera no mu bindi bihugu.
Habimana avuga ko kuba hari abandi bashoramari bahanganye ku isoko bagenda baboneka bigomba kubatera umuhate wo kurushaho kunoza serivisi baha abakiliya, bazana ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho kandi ku rugero rwa buri mukiliya, harimo inganda, amabanki, inzu z’ubucuruzi, inzu zo guturamo, n’ahandi henshi hatandukanye.
Ati “Umwaka wa 2024 watubereye mwiza kuko twahuye n’abo dupiganwa ku isoko, bituma dukura kuko twarakoze cyane umusaruro uriyongera kuruta imyaka yashize. Ubu mu Rwanda abashoramari bari kuza ari benshi kubera umutekano waho, ibi bivuze ko ari cyo gihe kuri twe cyo kwagura serivisi dutanga, duha abakiliya ibikoresho bigezweho kandi bijyanye n’igihe tugezemo.
Habimana yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2025 bafite gahunda nyinshi zirimo izo kuzana ibikoresho bishya kandi bihendutse ndetse no kwigisha abantu uko bikora n’akamaro kabyo.
Yagize “Hari ibikoresho tuzana, abakiliya bakaba batazi kubikoresha. Umwaka utaha tuzajya dutanga amahugurwa y’uko bikora kugira ngo bizabagirire akamaro.”
Yakomeje agira ati “Hari abakiliya batubwiye ko bakeneye camera zidahenze, kuko mbere wasangaga izo tuzana ari izijya mu nganda gusa cyangwa mu maduka manini no mu nyubako nini. Guhera muri Gashyantare 2025 tuzazana camera zijyanye n’ibyiciro byose twagiye tuvuga, igiciro kizaba kiri hasi ugereranyije n’izisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!