Umukino utegerejwe na benshi ni uzaba ku wa Kabiri, aho FC Barcelona izakira Paris Saint-Germain naho RB Leipzig igahura na Liverpool FC. Iyi mikino yombi izabera amasaha amwe, guhera saa yine z’ijoro (22:00).
UEFA Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, izakomeza kandi ku wa Gatatu ahateganyijwe umukino uzahuza FC Porto yo muri Portugal na Juventus iri mu makipe akomeye mu Butaliyani.
Kuri uwo munsi kandi hari umukino uzahuza Sevilla FC yo muri Espagne na Borussia Dortmund yo muri BundesLiga y’u Budage.
Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yashimangiye ko bakurikije uko iri rushanwa rikunzwe cyane ku Isi hose ndetse n’uburyo UEFA Champions League ikomeye cyane ku bakunzi b’umupira w’amaguru, biyemeje kuyerekana kugeza irangiye.
Ati" Canal + igiye kwerekana imikino yose ya UEFA Champions League, ikaba ari yo yonyine izerekana iyi mikino, mu karere, kandi mu rurimi rw’Igifaransa. Ku bakunzi b’umupira w’amaguru na Champions League, bazashobora kureba iyi mikino kuri Canal + Sport 3."
Iyi shene ishobora kurebwa n’umuntu wese ufite ifatabuguzi rya ZAMUKA NA SIPORO rigura ibihumbi 20 Frw gusa.
Tchatchoua yakomeje agira ati“ Ntabwo ari ukwerekana ibirimo gusa, ahubwo ni n’uburyo iyi mikino itangazwa duharanira guha ibihe bitazibagirana buri mukunzi wa ruhago. Usibye uburambe bw’imyaka igera kuri 36 mu gutangaza no kwerekana imipira, CANAL+ ifite abanyamakuru bafite ubunararibonye n’ubuhanga mu bijyanye no kogeza imipira."
Mu mwaka ushize CANAL+ RWANDA yashyizeho uburyo bune bwo kugura ifatabuguzi, burimo ’Ikaze’ igura 5000 Frw ku kwezi, ’Zamuka’ igura 10 000 Frw, ’Zamuka na Siporo’ iri ku 20 000 Frw ndetse na ’Ubuki’ iri ku igiciro cya 30 000 Frw, akarusho k’iyi ni uko ifite amashene yose ya CANAL+.
Buri fatabuguzi ryose rigizwe n’amashene 60 ya televiziyo Nyafurika, amaradiyo 50 yo muri Afurika, hamwe n’amashene icyenda yo mu Rwanda .
Sophie Tchatchoua yavuze ko kandi uretse kwerekana imikino itandukanye, Canal + yazirikanye abafatabuguzi bayo mu byiciro birimo imyadagaduro na filime.
Ati" Canal + ntabwo yerekana siporo gusa. Muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, usanga abana bigira mu rugo , Canal + ifite amashene menshi bakigiraho urugero nka English Club.”
“Hariho n’andi mashene atandukanye yerekana film z’uruhererekane z’urukundo ndetse n’izindi porogaramu nziza zitandukanye.”
Dekoderi ya Canal + HD ubu igura 10,000 Frw kandi iherekejwe n’ibindi bikoresho birimo telekomande ndetse n’igisahani. Ariko, abafatabuguzi bashya kugira ngo barebe amashene mashya, bagomba kugura imwe muri izo abonema.
Canal + kuri ubu ikorera mu bihugu birenga 75 byo muri Afurika, Asia n’Uburayi. U Rwanda rufite amashene yarwo menshi kuri satelite ya CANAL+ kurusha ibindi bihugu bya Afurika, mu gihe Côte d’Ivoire iza ku isonga ku mugabane mu kugira umubare munini w’abafatabuguzi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!