00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basabanye karahava! Abana bishimiye ’Kid’s Special’ yateguwe na Park Inn by Radisson Kigali Hotel

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 09:33
Yasuwe :

Abana basaga 100 bitabiriye igikorwa cyiswe ‘Kid’s Special’ cyateguwe na Park Inn by Radisson Kigali Hotel kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, mu rwego rwo kubafasha kuruhuka mu mutwe bagatangira icyumweru bameze neza.

Uyu munsi wa ‘Kid’s Special’ washyiriweho abana kugira ngo nabo babone ahantu heza ho kwidagadurira kuko n’ababyeyi nabo bafite aho basohokera hatandukanye kandi heza.

Iki gikorwa cyatangiye mugitondo kigeza nimugoroba saa kumi n’imwe. Uko amasaha yagiye yigira imbere nibwo habayeho ubwitabire bukomeye cyane ndetse n’umunezero ku bana na wo uriyongera.

Buri mwana yari afite uburenganzira bwo kwishima no gukina umukino yifuza, mu mikino itandukanye yari yateganyijwe. Aba bana kandi basusurutwaga n’umuziki ndetse bahabwa n’impano zabagenewe kuri serivisi zitangwa n’iyi Hoteli harimo n’ibyo kurya by’abana.

Abana bateganyirijwe imikino myinshi irimo ‘Bouncing Castle and Trampoline’, kubasiga amabara y’udukoko ku maso ndetse ababishoboye bagakina umukino wo koga wishimiwe na benshi.

Uyu munsi wari wagenewe abana bafite hagati y’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri 12, abari munsi yayo nabo bitabiriye ariko bitabwaho n’ababyeyi cyane. Ntabwo aba bana banezerewe bonyine kubera ko n’ababyeyi babo babazanye nabo bishimiye ibihe byiza abana babo bagize.

Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali Hotel, Emile Nizey, yavuze ko bicaye bakareba, bagasanga nibura buri mubyeyi ashobora gusohoka rimwe mu kwezi, bashyiraho uburyo bwo kuba abana nabo bagira ibyo bihe byiza.

Ati "Abana bakwiye umunezero wabo uko byagenda kose. Iyo ni yo mpamvu twateguye ‘Kid’s Special’, kugira ngo turebe niba abana n’ababyeyi babo bizabashimisha. Banezerewe kandi bishimira igikorwa."

Nizey yongeyeho ko kuba abana bishimiye iki gikorwa, byatumye bagira umukoro wo kujya bagikora buri kwezi, asaba ko hatazagira umwana ucikanwa muri iyi gahunda yabashyiriweho.

Park Inn by Radisson Kigali Hotel iri gutekereza kandi no ku bikorwa byo mu mpera z’umwaka bireba abana dore ko ahanini iyi minsi mikuru isa n’aho ari bo yagenewe cyane.

Umwe mu babyeyi wajyanye umwana muri Kid’s Special, Munezero Phoibe yavuze ko abana bakunze iki gikorwa ndetse babasaba kujya babikora kenshi kuko bibafasha [Abana] kuruhuka bagatangira n’icyumweru cy’ishuri bameze neza.

Ati “Twazanye umwana muri iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere, ariko yari yanze gutaha. Twabonye Kid’s Special izafasha abana mu buryo butandukanye, burimo kubaruhura mu mutwe kuko mu gihe cyo kwiga nta kanya babona, bakanamenyana n’abandi bana. Uyu munsi rero uje ari igisubizo kuri twe, badufashije byakomeza.”

Igikorwa cya ‘Kid’s Special’ kiri gutegurwa mu buryo cyazaba ngarukakwezi kijye gihuriza abana hamwe bishimane mu mpera z’ukwezi ndetse banaruhuke mbere yo gutangira icyumweru cy’ishuri.

Buri mwana yishimiye mugenzi we bahahuriye
Umuyobozi wa Park Inn by Radisson Kigali Hotel Emile Nizey yafashije abana kugira umunezero usesuye
Buri mwana yahabwaga ibikoresho bimufasha mu mazi
Abana bato bifuzaga kujya mu mazi hari abari bashinzwe kubafasha
Abana benshi bari bafite amatsiko yo kujya mu mazi bakigishwa koga
Abana bishimiye cyane umukino wo koga
Bouncing Castle na Trampoline ni imikino yari yateganyirijwe abana muri iki gikorwa
Buri mwana wahageze yatashye yishimye cyane
Bruce Melodie na we yari mu babyeyi bazanye abana muri Kid's Special
Abana banejejwe mu buryo butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .