00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yo kwiga muri Pologne ku buntu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 June 2022 saa 01:31
Yasuwe :

Sosiyete ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kubona amahirwe yo gukomeza kwiyungura ubumenyi ku ruhando mpuzamahanga, ELRUKZ Group, yatangaje ko hari amahirwe yashyiriweho abanyarwanda bakeneye kwiga muri Pologne ku buntu.

Ku isi yose abantu bemeza ko kwiga neza bizafasha umuntu kwiteza imbere no kugera ku iterambere rirambye, bijyana no kwiga aheza kubera ko biri no mu biha agaciro impamyabumenyi y’umuntu cyane cyane ko binamusigira ubumenyi bwisumbuyeho bitewe n’aho yigiye n’abamwigishije.

Muri uyu mujyo, ELRUKZ Group itangaza ko kuri ubu ifite amahirwe ya buruse ku banyeshuri 30 b’abanyarwanda bashaka kwiga muri Pologne.

Umuyobozi mukuru wa, ELRUKZ Group, Rukomeza Emmanuel, avuga ko bahisemo gufasha abanyeshuri kujya kuvoma ubumenyi mu mahanga mu rwego rwo gukomeza guharanira kuzamura ubumenyi.

Yavuze ko umunyeshuri wifuza kujya kwiga muri Pologne asabwa kwegera iki Kigo afite indangamanota zo guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye na pasiporo y’u Rwanda cyangwa iy’ikindi gihugu yaba aturukamo.

Rukomeza avuga ko amashuri azatangira hagati yo mu kwezi kwa Nzeri n’Ugushyingo, ikigo ayobora kikazafasha abashaka kujya kwiga muri Pologne kubona ibigo bigaho no kubereka inzira bagomba gucamo kugira ngo bahabwe Viza. Kizabakurikirana kugeza bagiye kinabahuze n’abandi banyarwanda babayo igihe bageze muri icyo gihugu.

Akomeza avuga ko bafasha ibishoboka byose umunyeshuri mu gihe ari gusaba kwiga kugeza yemerewe cyangwa se ahawe igisubizo ku busabe bwe.

Rukomeza avuga ko bahisemo gushakira abanyeshuri amahirwe yo kujya kwiga muri Pologne kuko ari kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi cyateye imbere mu bijyane n’uburezi.

Amashami yose aboneka binyuze mu mikoranire ya Kaminuza zinyuranye arimo ay’ubwubatsi, ubuvuzi, ubucuruzi n’ayandi. Umunyeshuri asabwa gusa kubanza kwiga ururimi nibura mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa umwaka bitewe n’ubushobozi bwe bwo kwiga, akabona gukomeza amasomo ye ku buntu kugeza arangije icyiciro ya mbere.

Ibi bishimangira ko ubonye ayo mahirwe abasha kwiga muri Pologne yishyurirwa amafaranga y’ishuri n’aho kuba n’ayo kwitwaza amufasha gukemura utubazo tw’ibanze mu gihe uri kwiga azwi nka ’Argent de Poche’ ku banyeshuri.

Nk’uko bimenyerewe ku bagiye kuvoma ubumenyi mu mahanga babanza gukora ibizamini bitangwa na Kaminuza zo muri Pologne aho umunyeshuri asabwa kubitsinda.

Mu myaka itanu iki kigo cya ELRUKZ Group kimaze gishinzwe, abanyeshuri barenga 120 ari bo bamaze gufasha kujya kwiga mu mahanga.

Abifuza kujya kwiga muri Pologne barasabwa kubyihutisha kuko biteganyijwe ko amabaruwa y’ubusabe bwabo azatangira gufungurwa nibura tariki 10 Nyakanga uyu mwaka.

Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yo kwiga muri Pologne ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .