United Scholars Center yashyiriyeho Abanyarwanda amahirwe yo kwiga muri Canada

Ikigo United Scholars Center gifasha Abanyarwanda n’abandi Banyafurika kujya kwiga mu mahanga, cyateguye igikorwa kigamije guhuza abafite inyota yo kwiyungura ubumenyi n’abayobozi ba kaminuza zo muri Canada.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 21 Nzeri 2019, kizatangira saa yine kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba muri Kigali Marriott Hotel.

Ubuyobozi bwa United Scholars Center bwatumiye ababyeyi n’abanyeshuri bifuza kujya kwiga muri Canada.

United Scholars Center ni ikigo gifasha abanyeshuri kujya kwiga hanze mu bihugu birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi byo ku Mugabane w’u Burayi na Aziya.

Ubufasha iki kigo gitanga ku bakigana ntiburangirira mu kubashakira ibigo na visa gusa, ahubwo gikora n’ubukangurambaga, kikanatanga n’ubujyanama ku bakigana.

Abazitabira iki gikorwa bazungukira mu guhura n’abayobozi b’ibigo bavuye muri Canada, bashobora gusaba urupapuro rubemerera kujya kwiga muri ibyo bigo [admission letter] ako kanya.

United Scholars Center izanakora ubukangurambaga bujyanye no gushaka visa zo kujya hanze. Binateganyijwe ko izahura n’abanyeshuri yafashije kubona ibyangombwa bibemerera kuzajya kwiga hanze muri Mutarama 2020 n’ubujyanama kuri porogaramu bakurikira.

Abatazaboneka muri iki gikorwa bazabasanga ku biro bya United Scholars Center biherereye ku Gishushu hafi ya Simba Supermarket cyangwa bagahamagara kuri telefoni igendanwa 0788307538.

‘United Scholars Center’ ikorera mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi, izobereye mu guhuza abanyeshuri n’ibigo by’amashuri meza yo mu bihugu byateye imbere.

Iki kigo gifasha abafite inzozi zo kwiga no kwihugura mu byiciro bitandukanye. Mu myaka itatu kimaze gitangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda, cyafashije abarenga 100 kujya kwiga mu mahanga.


Kwamamaza