Iyi Hoteli y’inyenyeri enye yashibutse kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, Hoteli y’inyenyeri eshatu ariko itari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi b’ibyiciro bitandukanye kuko yakiraga abantu biganjemo abaje gusenga.
Nyuma yo kubona ko ari ngombwa kugira aho kwakirira abantu benshi barimo n’abiyubashye bakeneye kuruhuka n’abaje mu bukerarugendo, nibwo mu 2012 Diyosezi ya Ruhengeri yafashe umwanzuro wo kubaka Fatima Hotel mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeye, Umudugudu wa Mubuga.
Iyi Hoteli iherereye ku muhanda mukuru werekeza i Rubavu uvuye mu mujyi wa Musanze ruguru gato y’ibiro by’Intara y’amajyaruguru. Yubatswe guhera 2013, ishyirwaho akadomo 2017, itahwa ku mugaragaro ku wa 19 Kanama uwo mwaka.
Uretse kuba yegereye umuhanda werekeza i Rubavu, iri no muri metero zitagera kuri 20 uvuye ku Kibuga cy’indege[Aerodrome] cya Musanze aho uba witegeye neza pariki y’ibirunga iri mu byiza nyaburanga abakerugendo bakundira u Rwanda.
Iyi Hoteli rukumbi y’inyenyeri enye muri uyu Mujyi, ifite imyihariko myinshi haba mu byumba byo kuraramo n’iby’inama, amafunguro, aho gukorera Siporo n’ibindi ariko hakiyongeraho n’aho abantu bashobora gusengera, bakaruhuka biyegereje Imana.
Umuyobozi wa Fatima Hotel, Padiri Nizeyimana Céléstin, yabwiye IGIHE ati “Twubaka iyi Hoteli, twashakaga hoteli nziza ijya mu Karere ka Musanze nk’Akarere k’ubukerarugendo kugira ngo ba bandi bose baza, cyane cyane akaberarugendo bakomeye, abantu bashaka kuruhukira ahantu hatuje, babone Hoteli ituje.”
Ibyumba byihariye
Ifite ibyumba biri mu byiciro bitandukanye birimo iby’abifite bizwi nka ‘Presidential Suite’ na ‘Presidential Menu Suite’ bifite uruganiriro, aho kurara, aho kurira n’aho gutekera hisanzuye.
Uretse kwisanzura, ibi byumba binarimo buri kimwe nka Televiziyo za rutura, firigo, amashyiga agezweho mu gikoni, aho guterera ipasi, ubwongero muri buri cyumba burimo ubufite n’aho kunanurira imitsi ‘Massage’ ku buryo ugifashe aca ukubiri n’amavunane.
Iyi hoteli ifite n’ibindi byumba biri munsi yabyo gato birimo nk’iby’umuryango bishobora gucumbikira umuryango wose, abawugize bose bakaba bafite aho barara hatandukanye n’aho abana barara kandi buri hose hafite ibyangombwa nkenerwa byose birimo televiziyo n’uruganiriro bashobora guhuriramo bose bameze nk’abari mu rugo.
Hari n’ibindi byumba bigari bikunze kwitwa ‘Double’ bifite igitanda gishobora kuryamaho abantu babiri. Hari n’ikizwi nka ‘Twin’ gifite ibitanda bibiri ku buryo abantu bashobora kukiraramo ariko baryamye ku buriri butandukanye na Single gicumbikira umuntu umwe.
Ibi byumba byose byihariye ku bwiza, ubugari, isuku n’ibindi bikundwa n’abakerarugendo n’abandi bakunda kujya kuruhukira ahantu hatuje.
Padiri Nizeyimana ati “Ni ibyumba byiza bifite umwihariko, abagenda cyane mu mahoteli bavuga ko ibyumba byacu, hano kuri Hoteli Fatima ari ibya mbere mu Rwanda.”
Iyi hoteli ifite umwihariko wo kugira ibyumba byakira inama z’abantu benshi n’abake zirimo n’ibikoresho byose bituma abari mu nama babasha guhanahana ubutuma mu majwi meza nta rusaku.
Umwihariko w’amafunguro
Uretse umwihariko w’ibyumba, Fatima Hoteli inafite Restaurant nziza itegura amafunguro ya mu gitondo, saa sita na nimugoroba y’ubwoko butandukanye arimo aya Kinyarwanda cyangwa aya kizungu, ku buryo uhasohokeye atabunza imitima ngo ndakura hehe amafunguro nkunda.
Usanga hari amafunguro ‘Buffet’ ku buryo uhitamo ayo ushaka ukiyarurira cyangwa ukabwira abakozi bayo bakagutegurira ayo wifuza, bakabigukorera mu kanya nk’ako guhumbya.
Iyi hoteli ifite n’umwihariko muri Musanze wo gukora imigati myiza kandi iryoha n’aho icururizwa usanga hari n’umuhanga mu gutegura ikawa bamwe bita ‘Aba-Barista’.
Ati “Dufite abatetsi babizobereyemo, babyize kandi babikoze igihe kirekire ku buryo igikoni cyacu ni ntagereranywa, uretse n’i Kigali no mu mahanga igikoni cyacu baragishima. Ari abagenda i Burayi, abagenda Aziya ushobora kujyamo ukabona ibyo ushaka byose.”
Ku bakunda inkoko, ibirayi, ibitoki n’ibindi byokeje, Fatima Hoteli ifite ba mucoma babigize umwuga, bafite ubuhanga bwihariye mu kotsa no gutera ibirungo bituma umuntu arushaho kuryoherwa n’amafunguro yaho.
Iyi hoteli izwiho kotsa ifi nziza ikundwa n’abantu baturutse mu mfuruka zose, ifite umwihariko wo gufasha abantu kwidagarura aho ikunda gutumira abahanzi baba abakanyujijeho mu bihe byashize nk’itsinda ry’Impala n’ab’iki gihe, bagasusurutsa abakiliya mu ndirimo n’amajwi meza bibafasha kuruhuka.
Padiri Nizeyimana ati “Tugira isuku haba mu byumba, mu busitani n’ahandi kandi tukagira uburyo bwihariye twakiramo abakiliya kugira ngo bagubwe neza. Nta manyanga ashobora gukorerwa aha, uje wese agomba kuba yizeye ko yakirwa neza, nk’uwakirwa na Padiri cyangwa abasanzwe bakira abantu. Ari ubabaye, ari ufite ibyishimo bose turabafasha, bagataha bishimye umunaniro washize.”
Siporo ngororamubiri
Fatima Hoteli ifite umwihariko wo gufasha abantu bakora siporo z’ubwoko butandukanye haba iyo koga kuko ifite ubwogero bugezweho ‘Piscine’ bwiza, bwisanzuye kandi buhorana isuku, n’umukozi ufasha abantu batamenyereye koga.
Bufite kandi icyumba cy’ibyuma ngororamubiri (Gym) cyihariye mu kugira intebe zinanura umugongo n’ibirenge n’ibindi bikoresho bifasha kunanura ingingo zose z’umubiri. Hari kandi n’icyumba cya Massage na Sauna byihariye, bifasha abantu gukira amavunane.
Padiri Nizeyimaana ati “Tugira n’ibindi byose by’ubugororangingo, aho umuntu ashobora kuza agataha atabonye gusa ibyo kurya n’aho kuryama ahubwo byose akabibona n’ubuzima bwe bumeze neza.”
Umwihariko wo gufata neza abakiliya
Mu bijyanye no gufata neza abakiliya, ubuyobozi bwa Fatima Hoteli bwabitekerejeho kare, buteganya uburyo bwo gutwara abakiliya mu modoka nziza za Hoteli, bavuye cyangwa bagiye ku kibuga cy’indege, bagiye mu birunga n’ahandi, ikanagira aho abakiliya bashobora guparika imodoka hagari kandi hari n’umutekano unacungwa n’ababigize umwuga.
Ati “Tukaba dufite ikindi utabona ahandi aho abatugana bashobora kuza bakaruhuka bakabona n’aho basengera. Dufite Chapelle nziza nanjye nka Padiri, simbereye hano kugira ngo ncuruze ahubwo ndi hano kugira ngo ntagatifuze imbaga y’Imana iza hano.”
Iyi hoteli nubwo ari iya Kiliziya Gatolika, n’abafite iyindi myemerere ibafasha bijyanye n’ukwemera kwabo, bakabona aho baruhukira cyangwa basengera mu bwisanzure.
Ifite kandi n’utubari turimo akegereye Piscine n’akari ku gasongero k’iyi nyubako igeretse kane, yitegeye ibirunga n’umujyi wa Musanze n’ahandi mu gihugu. Usangamo abakozi bafite ubunararibonye mu kwakira neza abakiliya bashaka ibinyobwa bitandukanye yaba ibisembuye n’ibidasembuye, ku buryo udashobora kwicwa n’inyota uyitewe n’uko hari ikinyobwa runaka wahabuze.
Ati “Aho hejuru rero hari umwuka mwiza, ushobora kureba ibirunga, ibiyaga bya Ruhondo n’ahandi henshi hafite ikirere cyiza.”
Padiri Nizeyimana avuga ko iyi hoteli ijya gushingwa hari hagamijwe no kugira ngo umusaruro izatanga uzagire uruhare no mu gufasha abababaye nk’uko biri mu ntego za Kiliziya. Ibyo bisobanuye ko kuyigana ari no kugira uruhare mu gufasha ababaye.
Ku bindi bisobanuro, wasura urubuga rwacu: Www.fatimahotel.rw
Nimero za telefone: 0788753875
Email ni: [email protected]








































Video: Kazungu Armand
Amafoto: Moise Niyonzima