00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kirenga Gad yavuwe umutwe hakoreshejwe ‘kunga’ akiyemeza gushinga ivuriro ribikora ngo afashe benshi

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biteye imbere mu buvuzi bwa kijyambere. Icyakora nubwo inshinge n’ibinini byaje mu gihe cy’abakoloni, mbere Abanyarwanda bari bafite ubuvuzi bwabo gakondo bakoresha mu bwenge bahoranye bigatuma uwari urembye asubira ibuzima.

Muri ubwo buvuzi harimo no kunga. Ubu buryo bwakoreshwaga iyo babaga bashaka kuvura umuntu wavunitse, nk’amagufwa yatandukanye bakabasha kuyunga bakoresheje intoki agasubirana.

Ubu buvuzi gakondo bwagiye bugabanuka bugasigara hake mu gihugu, nubwo butagikoreshwa cyane, ariko bwaravuraga ndetse n’aho busigaye bufasha abantu bakabasha gukira.

Muri 2007 nibwo Kirenga Gad yarwaye umutwe yivuriza ahantu hose hashoboka ariko biranga umutwe urananirana, nyuma aza kurangirwa muri Uganda bamuvura bakoresheje ibirenge, ibizwi nka ‘reflexology’.

Kuva icyo gihe yahise ayiyumvamo cyane ndetse ajya no kuyiga kugira ngo atange umusanzu mu kuvura abantu barembye nkuko yari ameze.

Mu gushaka icyafasha abantu batandukanye, yaje kwibuka ubuvuzi gakondo bw’Abanyarwanda bwo kunga abivanga na ‘Physiotherapy’, bituma akora uburyo bwiza bwo gufasha abafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Mu gutanga umusanzu yashinze ivuriro Genuine Reflexology Center rifasha abantu bafite ibibazo by’umugongo, imitsi, umutwe, amavi n’ibindi bibazo by’ubuzima, bakavurwa hakoreshejwe intoki uwari arembye agakira mu kanya nk’ako guhumbya.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Genuine Reflexology Center, Kirenga Gad, yavuze ko muri iri vuriro nta kindi kintu bakoresha haba mu gupima cyangwa mu kuvura kitari intoki ibyo bise ‘kunga’ yakuye kuri gakondo y’u Rwanda.

Ati “Hano dufasha abarwayi batandukanye haba abarwaye umugongo warangiritse, abarwaye imitsi n’ibindi. Uburyo dukoresha ni ukunga bya Kinyarwanda. Haba gupima dukoresha intoki ndetse no kuvura.”

“Mu gupima tubikorera ku birenge byawe kuko niho ibigize ubuzima bwa muntu bikubiye. Dufite ahantu habunegewe dukora tukamenya niba urwaye cyangwa uri muzima. Kuvura dukoresha igice cy’inyuma ku mugongo no mu bitugu aho dufite uko tugukoraho ukagenda ukira.”

Yakomeje avuga ko buri wese atagukoraho gusa ngo ukire ahubwo bisaba umuntu usanzwe afite ubwo buhanga kandi wabyize.

Ati “ Ntabwo umuntu wese agukoraho ngo amenye aho urwaye, ariko iyo wabyize ureba umuntu mu maso gusa ugahita umenya aho arwaye. Bisaba kubyiga ndetse no kugira ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwihariye.”

Kuva Genuine Reflexology Center yatangira muri 2015, imaze kugirira abantu benshi akamaro, kuko bamaze gufasha amagana y’abantu bari baratakaje icyizere cyo kubaho.

Ibi byemezwa na Mukamugema Justine, wari warazahajwe n’umugongo kugeza aho yari agiye kuwubagwa, nyuma yo kumenya Genuine Reflexology Center aza kugarura ubuzima mu gihe gito cyane.

Ati “Nari ndwaye umugongo ku buryo bukomeye cyane kugeza n’aho bari bagiye kumbaga muri 2020, kuko amaguru yari yatangiye gutakaza imbaraga ntabasha guhagarara no kwicara akanya kanini, ngenda nkagwa.”

“Naje kurangirwa hano n’umuvandimwe wanjye mbanza gutinya ariko kuko nari mbabaye ndaza, batangira kumvura bagakanda ibirenge numva hari ikiri kugenda cyiza. Nyuma y’ukwezi ubuzima bwari bwamaze kugaruka. Ubu meze neza narakize.”

Bitewe na serivisi iri vuriro ritanga, ubu rimaze kugera ahantu hatandukanye mu Rwanda no hanze. Mu Rwanda hari amashami abiri harimo iriherereye ku Kimironko, naho hanze hari iriri muri Zimbabwe ndetse na Centrafrique, ikaba ari serivise ikunzwe cyane muri ibi bihugu.

Ukeneye amakuru arambuye wabavugisha kuri 0788409264/+23672716562/ 0788407357 /0788502223, cyangwa ugasura uruba rwabo rwa www.nextreflexe.com.

Genuine Reflexology Center bakuvura bakoresheje intoki gusa
Uburwayi bw'umuntu babubonera mu birenge
Genuine Reflexology center ifite ishami muri Centrafrique
Mukamugema Justine yari amaze igihe arwaye umugongo bakawuvura mu gihe gito cyane
Genuine Reflexology Center ivura indwara zitandukanye ikoresheje intoki gusa
Ubuvuzi bwo kunga bwakunzwe mu bihugu byo hanze kurenza mu Rwanda
Kubera ubuvuzi bwiza n'umusaruro uva mu kunga Kirenga yashinze ishami no muri Zimbabwe
Ishami rya Genuine Refloxology center muri Centrafrique

Special pages
. . . . . .