Restaurant Veni Vidi ikomeje kwita ku buzima itegura indyo ziganjemo iza Kinyarwanda

Restaurant Veni Vidi imaze kumenyekana kubera sirivisi nziza n’ibiciro bibereye buri wese, ikomeje gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bw’abayigana ibategurira amafunguro y’ubwoko butandukanye yuje intungamubiri kandi yiganjemo aya Kinyarwanda.

Izina ryayo ‘Veni Vidi’ rikomoka mu Kilatini, bivuze ngo “Ngwino Urebe” mu Kinyarwanda. Ifite byinshi yihariye izindi restaurant zidafite bituma uwayigannye ayivuga imyato.

Birimo ubwoko butandukanye bw’amafunguro aba afite umwihariko w’uko aba yateguwe hazirikanwa ubuzima bw’abantu, kandi hakibandwa ku ya Kinyarwanda ku buryo buri wese yisanga mu bihategurirwa bitewe n’icyo akunda.

Umuyobozi wa Veni Vidi, Mwamini Delphine, yatangarije IGIHE ko iyi restaurant ikomeje gutegura amafunguro yiganjemo umutsima w’amasaka, impungure, ibijumba, imyumbati n’amateke, nyuma y’uko benshi bagaragaje ko bibaryohera.

Ati “Abakiliya bacu turabazirikana ku buryo kuri buffet yacu hahoraho amafunguro ya Kinyarwanda, kugira ngo umuntu wese aze kwisanzura nkaho ari iwe mu rugo.”

Yakomeje avuga ko uretse amafunguro ya Kinyarwanda banategura ubugali busanzwe, kawunga, umunyigi, umukiliya akaba ashobora kubifatisha inyama y’inkoko, inyama zisanzwe, umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi kimunogeye.

Ibi byose kandi biba biteguye ku buryo nta ngaruka bishobora kugira ku buzima, kuko hakoreshwa amavuta make kandi n’aho bishoboka ntibayashyiremo.

Uretse aya mafunguro yuje uburyohe n’intungamubiri kandi, Veni Vidi inakorera ahantu hisanzuye hari amahumbezi, ku buryo uwahafatiye amafunguro adashobo ra kubuzwa amahwemo n’ubushyuhe.

Undi mwihariko w’iyi resitora ni uko umukiliya uguze ifunguro rya saa sita ahabwa ikinyobwa ku buntu, kugira ngo akomeze kuryoherwa kandi n’igogora rigende neza.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba gutegurirwa ibyo ukeneye wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Muri Veni Vidi kandi bagira ibinyobwa by'ubwoko butandukanye ushobora gufata igihe cyose ushakiye
Ni hanini ku buryo abahafatira amafunguro bicara bisanzuye
Imiterere yaho ituma abahafatira amafunguro batagira aho bahurira n'ubushyuhe
Veni Vidi iherereye ahantu hagutse kandi hisanzuye

Kwamamaza