Silk Plaster, ubwoko bushya bw’irangi rifite umwihariko wo gukumira urusaku

Buri muntu wese aho ava akagera aba yifuza gutura ahantu heza no mu nzu isa neza, ariko by’umwihariko akarushaho kwishima igihe aho atuye hazira urusaku ahubwo hagahora umutuzo.

Hari abashobora gukeka ko ibi bidashoboka bitewe n’ubuzima bwa buri munsi babamo, aho ubwiyongere bw’imodoka butuma urusaku ruba rwinshi rugatizwa umurindi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi bikorwa byabo.

Birashoboka cyane ariko ko iwawe harangwa umutuzo n’ubwo hanze atari ko haba hameze, ibintu ushobora kugeraho ubikesha irangi rishya mu Rwanda ryitwa Silk Plaster.

Nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Another Way Contractors Ltd, Uwizeyimana Théoneste, yavuze ko iri rangi rifite inkomoko mu Burusiya rifite umwihariko wo kugaragara nk’umutako no gukumira kuba urusaku rwakwinjira cyangwa ngo ibivugirwa mu nzu byumvikane hanze (Sound proof).

Ati “Aya marangi akubiyemo ibintu bigera kuri bine birimo umutako, irangi risanzwe, impapuro zitakwa ku nkuta (wallpaper) ndetse ashobora no gukumira urusaku. Aya marangi kandi kuyasiga ntibisaba ubundi buhanga kuko buri wese ashobora kuyisigira.”

Yakomeje avuga ko irangi rya Silk Plaster rikozwe n’ibintu bitandukanye birimo n’ipamba, akaba ari mu bwoko bune butandukaniye ku ibara ndetse n’uburyo agaragara nyuma yo kuyasiga.

Ati “Iri rangi rifite ubushobozi bwo kurinda ubukonje butuma igikuta cyangirika. Umwihariko ni uko kandi bitandukanye n’amarangi asanzwe aho iyo igikuta cyanduye bisaba gsiga hose, Silk Plaster yo uhanagura ahanduye ukahasimbuza irishya kandi ukaba ushobora kubyikorera.”

Irangi rya Silk Plaster rishobora kumara imyaka 10 ku rukuta ritarahindurwa dore ko ridapfa no kwandura, rinafite umwihariko wo kuba igihe inyubako ifashwe n’inkongi, umuriro udapfa gukwirakwira hose.

Ikigo Silk Plaster kizana iri rangi mu Rwanda kivuga ko rishobora gusigwa mu ngo zisanzwe, inzu zikorerwamo na resitora n’utubari, utubyiniro ndetse n’ahandi hose wifuza gutaka. Iyo uriguze uhabwa umuntu wo kurigusigira ku buntu, ariko nawe ushobora kuryisigira kuko nta kindi bisaba uretse kurivanga n’amazi, ubundi ugasigisha akabaho kabugenewe.

Ukeneye kugura iri rangi, cyangwa wifuza ibisobanuro birambuye ku miterere n’imikorere ya Silk Plaster wabagana aho bakorera ku Muhima mu mujyi wa Kigali cyangwa ugasura urubuga www.anotherway.rw.

Ushobora no kubahamagara kuri +250784002062 cyangwa +250783737985. Wanabandikira kuri [email protected]


Kwamamaza