Restaurant Veni Vidi yashyizeho umwihariko wa serivisi z’akabari mu masaha y’ijoro

Mu rwego rwo gukomeza kwakira neza abayigana no koroshya ubuzima bwabo, Restaurant Veni Vidi yashyizeho serivisi nshya z’akabari mu masaha y’ijoro ziswe “Veni Vidi Night”.

Restaurant Veni Vidi iherereye hafi ya Car Free Zone, imaze kumenyekana kubera serivisi nziza n’ibiciro bibereye buri wese n’amafunguro yuje intungamubiri itanga.

Nk’uko ibisobanuro by’ izina ry’iyi restaurant ya ‘Veni Vidi’ riri mu Kilatini, ugenekereje mu Kinyarwanda rivuga riti “Ngwino Urebe”, ribishimangira, ifite byinshi yihariye utasanga mu zindi restaurant z bituma uwayiririyemo ayivuga ibigwi.

Veni Vidi usangamo amafunguro atandukanye arimo n’aya Kinyarwanda n’ubugari busanzwe, kawunga, umunyigi, umuntu ashobora gufatisha inyama y’inkoko, izisanzwe, iz’umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi kikunogeye.

Ikanagira umwihariko w’uko umukiriya uguze ifunguro rya saa sita ahabwa ikinyobwa ku buntu, kugira ngo akomeze kuryoherwa kandi n’igogora rigende neza.

Gusa mu gihe benshi bamenyereye kuyisangamo amafunguro meza, muri iki gihe yashyizeho akabari gakora nijoro yise “Veni Vidi Night” mu rwego rwo guha serivisi nziza abayigana.

Umuyobozi wa Restaurant ya Veni Vidi, Nshimiyimana Léopold, yabwiye IGIHE ko ‘Veni Vidi Night’ ari serivisi nshya yo kwita ku bashaka ibyo kunywa no kurya mu masaha y’ijoro.

Yagize ati “Veni Vidi Night ni uburyo bushya dufite bwo gutanga serivisi nimugoroba zirimo ibyo kunywa byaba ibisembuye n’ibidasembuye ariko tukanagira n’ibyokeje nka brochette z’ifi, iz’inka n’iz’imyijima.”

‘Veni Vidi Night’ ifite akarusho kuko ibinyobwa bisembuye bigabanyirizwa ibiciro.

Veni Vidi Restaurant irateganya gutangira no gutumira abahanzi bataramira abahasohokera mu kubafasha gukomeza kuryoherwa.


Kwamamaza