Restaurant Veni Vidi yashyiriyeho abayigana akabari gakora mu ijoro

Restaurant Veni Vidi imaze kumenyekana kubera sirivisi nziza n’ibiciro bibereye buri wese n’amafunguro yuje intungamubiri, ikomeje koroshya ubuzima bw’abayigana, aho kuri ubu yabashyiriyeho akabari gakora nijoro yise “Veni vidi Night.”

Nk’uko ibisobanuro by’ izina ry’iyi restaurant ya ‘Veni Vidi’ riri mu Kilatini, ugenekereje mu Kinyarwanda rivuga riti “Ngwino Urebe”, ribishimangira, ifite byinshi yihariye utasanga mu zindi restaurant bituma uwayiririyemo ayivuga ibigwi.

Veni Vidi usangamo amafunguro atandukanye arimo n’aya kinyarwanda n’ubugari busanzwe, kawunga, umunyigi, umuntu ashobora gufatisha inyama y’inkoko, izisanzwe, iz’umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi kikunogeye.

Iyi restaurant inafite undi mwihariko w’uko umukiliya uguze ifunguro rya saa sita ahabwa ikinyobwa ku buntu kugira ngo akomeze kuryoherwa kandi n’igogora rigende neza.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019, Veni Vidi yashyizeho akabari gakora nijoro yise “Veni Vidi Night” mu rwego rwo guha serivisi nziza abayigana.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Veni Vidi, Nshimiyimana Léopold, yabwiye IGIHE ko Veni Vidi Night ari uburyo bwihariye buzatangirwamo serivisi zidasanzwe mu ijoro.

Yagize ati “Veni Vidi Night ni uburyo bushyashya dufite bwo gutanga serivisi nimugoroba zirimo ibyo kurya yaba n’ibisembuye n’ibidasembuye ariko tukanagira n’ibyokeje nka brochette z’ifi n’izi nka n’iz’imyijima.”

Yongeyeho ko akarusho ka Veni Vidi Night ari uko ibinyobwa bisembuye bigabanyirizwa ibiciro.

Veni Vidi irateganya no gutangiza gahunda yo gutumira abahanzi batandukanye bazajya bataramira abahasohokera.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.


Kwamamaza