Kwiyandikisha mu mwaka w’amashuri wa 2020 byatangiye muri Saint Sylvain Technical And Vocational Education (TVET)

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, SAINT SYLVAIN TECHNICAL AND VOCATIONAL EDUCATION (TVET), riherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Kibangu, riramenyesha abanyeshuri n’ababyeyi bashaka kuharerera ko kwiyandikisha mu mwaka w’amashuri wa 2020 byatangiye mu mashami akurikira:
Ubwubatsi (umwaka wa 4,5 n’uwa 6)
Amashanyarazi (umwaka wa 4,5 n’uwa 6)
Surveying/Topographie (umwaka wa 4, 5 n’uwa 6)
Icyitonderwa:
• Kuba iri shuri ryaritiriwe Padiri Sylvain Bourguet ari nawe washinze COFORWA (...)

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, SAINT SYLVAIN TECHNICAL AND VOCATIONAL EDUCATION (TVET), riherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Kibangu, riramenyesha abanyeshuri n’ababyeyi bashaka kuharerera ko kwiyandikisha mu mwaka w’amashuri wa 2020 byatangiye mu mashami akurikira:

- Ubwubatsi (umwaka wa 4,5 n’uwa 6)
- Amashanyarazi (umwaka wa 4,5 n’uwa 6)
- Surveying/Topographie (umwaka wa 4, 5 n’uwa 6)

Icyitonderwa:

• Kuba iri shuri ryaritiriwe Padiri Sylvain Bourguet ari nawe washinze COFORWA nyiri iki kigo, biha abanyeshuri amahirwe yo kubona imenyerezamwuga (stage) mu bikorwa bitandukanye bya COFORWA biri hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bafatanyabikorwa bayo.

Iri shuri kandi ryorohereza abanyeshuri kujya no kuva ku ishuri.

• Kugeza ubu, twababwira ko twakira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa birihira cyangwa barihirwa n’indi miryango. Ababishaka bakaba biga bataha, abandi bagacumbikirwa mu nyubako nziza dufite ziri I Kibangu mu mahumbezi ya Ndiza.

• Twababwira kandi ko twifashisha ikoranabuhanga mu byo twigisha twifashishije ibikoresho byiza kandi bigezweho muri iki gihe.
Ibi byose ni byo byadufashije gutsindisha 100%, abanyeshuri barangije mu mwaka wa 6 mu myaka 3 yose ishize.

Abashaka kwiyandikisha bakaba rero basabwa kwihutira kugana aho rikorera mu Murenge wa Kibangu ku cyicaro cy’ishuri cyangwa se ku aho COFORWA ikorera imbere ya RIAM I Muhanga bitwaje amafaranga 2.000 frw yo kwiyandikisha n’indangamanota igaragaza umwaka barangijemo, guhera ku cyiciro rusange.

Twababwira kandi ko amafaranga y’ishuri adakanganye ugereranyije n’andi mashuri.

Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara kuri:

0785408052 cyangwa se 0788303389


Kwamamaza