Ku bihumbi 15 Frw gusa uratangira kureba amashusho ya Canal+

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2020, Ikigo gishinzwe gucuruza amashusho ya televiziyo, Canal+, cyatangije poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda kwinjira mu ruhando rw’abareba amashusho meza kandi ku giciro kiri hasi cyane kingana n’ibihumbi 15 Frw harimo dekoderi nshya n’ifatabuguzi ry’ukwezi kose.

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko bashyizeho poromosiyo nshya, aho ku bihumbi 15 Frw Abanyarwanda bashobora gutunga dekoderi n’ifatabuguzi rya ‘IKAZE’.

Ati “Twiyemeje gukomeza kwegera Abanyarwanda nka Canal+ kuko twabazaniye poromosiyo yo kugura dekoderi ku mafaranga 10.000 ndetse na abonema ya ‘IKAZE’ ku mafaranga 5000 gusa kuko twifuza ko buri muryango Nyarwanda utangira kureba ibiganiro byiza kandi bigezweho binyuze mu ifatabuguzi rihendutse rya Canal+.”

Ibi bisobanuye ko ku bihumbi 15 Frw gusa, umuntu yinjira mu muryango w’abakoresha Canal+ bakareba amashusho meza. Kuri abonema ya IKAZE, umufatabuguzi ashobora kureba amashene ari mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Iyi abonema ya IKAZE ifasha abakunda filime za Telenovelas , amashene y’abana nka Disney junior, imipira nka Canal+ Sport 1 ndetse na shene z’amakuru nka RTV, BBC ndetse na TV1.

IKAZE ubusanzwe itanga amashene arenga 188 yose ku 5000 Frw gusa buri kwezi.

Canal + yatangaje ko ikigamijwe muri iyi poromosiyo ari ukugeza mu ngo zose ifatabuguzi ryayo kuko yiyemeje kugabanya ibiciro kugira ngo buri muryango utangire kureba amashusho agezweho n’ibiganiro byiza byose binyuze ku ifatabuguzi rihendutse.

Iyi poromosiyo yatangiye ejo hashize izagera mu gihugu hose. Canal+ yavuze ko abacuruzi bayo mu turere twose biteguye kugeza ku Banyarwanda izi dekoderi kugira ngo badacikwa, iyi poromosiyo ikaba izarangira ku ya 31 Werurwe 2021.

Abakeneye ibisobanuro ku bijyanye n’iyi poromosiyo bahamagara kuri 2200, umurongo mushya ufasha abakiliya ba Canal +, cyangwa bakagana umucuruzi wemewe wa Canal+ mu gihugu hose.

Canal + yatangije poromosiyo itanga dekoderi na abonema ku bihumbi 15 Frw
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda kureba amashusho meza

Special pages
. . . . . .