Isuku ni isoko y’ubuzima! Ibyihariye kuri Capital Cleaning Service ya mbere mu bikorwa by’isuku mu Rwanda

Capital Cleaning Service ni igisubizo kuri benshi bajya bifuza gukora ibikorwa by’isuku mu nzu zabo ariko bakabura ba kabuhariwe muri byo bigatuma bifashisha abatarabizobereyemo.

Kwambara neza ukaberwa ni byiza ugatambuka abantu bakurangarira ariko, biba byiza kurushaho iyo utaha ahantu heza ku buryo utazagira ipfunwe igihe uzaba ufite abashyitsi baje kugusura.

Sibyo gusa, aho ukorera naho ni hamwe mu hongera agaciro kuri wowe imbere y’abakugana n’abashaka serivisi kuko zibaye ari nziza ariko zitangirwa ahantu hasa ndahamya neza ko umukiliya ashobora kuza rimwe ejo akigira ahandi.

Capital Cleaning Service ni sosiyete yaje gukemura ibyo bibazo byose cyane ko ifite ba kabuhariwe babizobereyemo ku buryo aho bageze bahakora isuku hakabengerana.

Iyi sosiyete ikora ibikorwa byo gutunganya mu nzu abantu babamo cyangwa izikorerwa ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Batanga serivisi ebyiri zijyanye n’isuku zidatangwa n’izindi sosiyete zikora ibikorwa nk’ibyayo; birimo gusukura inzu mu buryo bwose no gutera imiti yica udukoko.

Jesh Arnold washinze iyi sosiyete yabwiye IGIHE ko bakoresha imiti irimo Chimie Organique n’indi itarimo byose bigaterwa n’ubushake bw’umukiliya.

Capital Cleaning Service ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse bafite imashini zigezweho kandi zifite ubuziranenge.

Iyi miti yabo ntabwo kibazo yatera kuko iyo bayiteye ahantu mu gihe cy’amasaha atatu iba yashizemo ku buryo hakongera gukoreshwa.

Jesh Arnold yavuze ko yifuza ko abantu bamenya akamaro ko gutera imiti yica udukoko.

Ati “Nifuza ko abantu bumva uko gutera imiti yica udukoko ari ingirakamaro ku buzima bwabo n’imibereho myiza. Kandi bakumva ko gusa neza atari ku mibiri gusa cyangwa ibyo bambaye ahubwo n’aho baba biba ari ingenzi. Imishinga dufite mu minsi iri imbere ni ukuba twagera ku bantu b’ingeri zose. Twifuza ko serivisi zacu zagera kuri banyarwanda bose kandi ikindi twifuza ni uguhindura imyumvire y’abantu ku isuku yo ngo no mu mahoteli.”

Iyi sosiyete kugeza ubu ikorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye, amahoteli, inzu zikorerwamo ubucuruzi, ingo n’ibindi.

Bafite imashini zihanagura amatapi, intebe n’amakaro, izimesa imyenda ikomeye irimo nk’amarido n’amashuka. Amamashini yabo ni kabuhariwe kuko adapfa kuboneka mu Rwanda.

Ni ikipe nini ku buryo bateganya no kuyagura baba bakomeje kubona abakiliya biyongera, kuko badashaka ko hari umuntu n’umwe wazagira ikibazo cyo kutagerwaho na serivisi zabo kandi azikeneye. Iyi sosiyete yatangiye muri Nyakanga umwaka ushize.

Ukenye ibindi bisobanuro:Nimero ya telefone na Whatsapp: 0786684243

Kuri Instagram wakanda hano


Special pages
. . . . . .