00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zirenga 900 zatuma abakorera mu Rwanda bakoresha IremboPay

Urubuga rwa IremboPay rugaragaza ko hari impamvu zirenga 900 zikwiye gutuma abakora ishoramari n’ubucuruzi butandukanye mu Rwanda barukoresha mu bijyanye no kwishyurana.

Ushobora kuba utari ubizi ko hari impamvu zirenga 900 zikwiye gutuma ukoresha IremboPay niba ukora ishoramari n’ubucuruzi.

Niba warigeze usaba uruhushya rwo gusura ingagi, warishyuye Passport, amande y’ibihano byo mu muhanda, kwaka Visa n’ibindi amahirwe menshi ni uko wakoresheje uburyo bwa IremboPay wishyura.

Kuri ubu Irembo Pay ikorerwaho ibikorwa byo guhererekanya birenga 900 buri saha bikayigira ubukombe muri serivisi zo kwishyura.

IremboPay yoroheje uburyo bwo kwishyurana binyuze mu kubyihutisha kandi bikaba byizewe hifashishijwe ikoranabuhanga nta guhangayikishwa n’uko ushobora guhura n’imbogamizi iyo ari yo yose muri ibyo bikorwa.

Indi mpamvu yihariye ni uko ari nabwo buryo bwonyine bukoresha serivisi zo kwishyurana yifashishije ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse igatanga n’ubufasha mu ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

IremboPay yatangiye nk’igisubizo kubakoresha urubuga rwa IremboGov rutangirwaho serivisi zinyuranye za Leta.

Rwari rugamije gushimangira uburyo rwafasha mu kwihutisha uburyo bwo kwishyurana bitewe n’ubwinshi bwa serivisi zihatangirwa.

Kuri ubu ni rwo rubuga rwonyine rushobora gutanga ibisubizo mu bijyanye no kwishyurana mu ngeri zitandukanye z’ishoramari.

IremboPay ikora nk’uburyo bwiza bwo kwishyurana bufasha ishoramari ritandukanye gukusanya mu buryo bunoze kandi butekanye ubwishyu ikoresheje inzira zinyuranye zirimo Mobile Money, debit na credit cards, ab-agents na banki.

Uretse gufasha mu kunoza ibijyanye no kwishyurana ariko kandi, IremboPay ni rwo rubuga rutanga ibisubizo byihuse, ubufasha mu ndimi zitandukanye, kwishyurana hadakoreshejwe internet, ibirena n’ubusesenguzi ku myishyurirwe n’ibindi.

Gukoresha IremboPay mu bucuruzi bwawe bisa no kugira igikoresho gikora imirimo itandukanye irimo kwishyurana kandi kigafasha ibigo kunoza imikorere yacyo ya buri munsi no gusabana n’abakiriya.

Hari zimwe mu mpamvu zikomeye zikwiye gutuma umushoramari akoresha iremboPay zirimo kuba itanga ubufasha mu ndimi nyinshi.

Ubusanzwe IremboPay ikoresha indimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza kandi umukiliya uvuga rumwe muri zo arafashwa neza.

Nta muntu ukunda ibintu bimugora niyo mpamvu nko mu gihe ushaka kongera uburyo bwo kwishyurana muri sisitemu yawe kandi bwihuse ushobora kugana IremboPay kuko itanga zimwe muri porogaramu zifashishwa kandi zoroshye kuzikoresha.

IremboPay itanga igisubizo cyo gukoresha imiyoboro yo kwishyurana ‘Links’ ifasha umuntu kwemeza ubwishyu bitamusabye kongera gusubira muri sisitemu kandi ukaba wabasha koherereza abakiliya hifashishijwe imeri, WhatsApp, ubutumwa bugufi n’ubundi buryo.

IremboPay yemerera abantu kwishyura bakoreshe ifaranga rinyuranye haba amadorali, amayero n’amanyarwanda.

Ushobora kandi gukoresha IremboPay bidasabye ko ujya kuri internet ahubwo ugakoresha uburyo bwa mobile money, gukoresha banki n’ubundi buryo butandukanye.

Gukoresha IremboPay byizewe ku kigero cya 99.9%.

IremboPay ni uburyo bukenewe n’abakora mu nzego zitandukanye zirimo abakora mu bukerarugendo, uburezi, ubwikorezi, inganda, ikoranabuhanga, Abikorera n’abandi.

Mu gihe IremboPay ikomeje kwaguka, yiteguye guhindura uburyo ibigo bikemuramo ibibazo byo kwishyurana, bititaye ku gipimo cyangwa ingano byabyo.

Uwahisemo IremboPay biba bisobanuye ko adakomeza gusa kongera ubushobozi bw’imikorere ye, ahubwo aba yanahisemo igisubizo cyizewe kizana umusaruro, ubunyangamugayo, icyizere n’udushya ku bamugana.

Ku bindi bisobanuro wasura uruba rwa www.irembopay.com cyangwa ukabandikira kuri email [email protected].

Herekanywe impamvu zirenga 900 zatuma abantu bakoresha irembo

Special pages
. . . . . .