Ibyiza bya Athmosp’ hair Salon ifite umwihariko ku bageni (Amafoto)

Athmosp’hair Salon ni inzu itunganya imisatsi y’abagore n’abagabo, inzara n’ibindi bifitanye isano n’ubwiza iri mu zifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Iyi salon ikorera mu nyubako ya Muhima Investment Company Limited (MIC Ltd) iherereye mu mujyi rwagati.

N’ubwo nta bushakashatsi buhambaye bwakozwe, abakurikirana ibyo kurimba no gusa neza bemeza nta gushidikanya ko kamwe mu turango tw’ubwiza bw’umugore cyangwa umukobwa harimo n’umusatsi.

Akenshi usanga ab’igitsinagore bakoresha amafaranga menshi mu gutunganya umusatsi muri salon, cyane ko utuma bagaragara neza mu maso y’ababareba.

Athmosp’hair Salon yazanye igisubizo kuri benshi cyane ko ifite umwihariko wo kwita ku byifuzo by’abagore n’abakobwa ikabagerera ku byishimo by’indiba y’umutima ndetse ikaba aribo yitaho gusa.

Iyi salon yatangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Ukuboza 2018 ni imwe mu ziteye amabengeza mu murwa ku buryo ushobora kuhanyura bitewe na serivisi nziza batanga, ibikoresho n’abakozi bafite ubuhanga buhambaye ugahita wifuza ko bakwitaho.

Mu byo ikora harimo kurambura umusatsi (hair relaxing), ‘teinture’ zituma imisatsi ihindura ibara ziri mu bwoko butandukanye nk’amavuta (tube), ifu n’izimeze nk’umwuka (spray) ushobora gushyiramo bitewe n’aho wifuza kujya kandi igihe cyose ukaba wayikuramo (non-permanent color).

Itanga serivisi zo gusokoza no gusuka ibisuko bitandukanye kandi mu gihe gito, abifuza imisatsi izinze izwi nka ‘dreadlocks’ na bo bayikorerwa ku giciro kinoze.

Uretse imisatsi, Salon ya Athmosp’hair inakora inzara aho ifite imashini zigezweho zifasha koza ibirenge n’intoki (pedicure and manicure), ‘vernis’ zirimo iz’igihe gito n’ikirekire (nail & gel polish) byizewe, biherekezwa n’imiti ishobora gufasha abafite inzara zikunze kwangirika (nail treatment).

Iyi salon ifite umwihariko wo kwita ku bageni mu buryo bwihariye no kubagabanyiriza ibiciro ku buryo baseruka ku munsi w’ibirori by’amateka basa neza. Athmosp’hair salon ikora kuva saa moya za mu gitondo kugera saa yine z’ijoro.

Iyi Salon ikorera mu igorofa rya kabiri muri MIC hafi ya ascenseur, iherereye ku muryango wa kabiri Athmosp’hair aho ukigera hanze uhita ubona icyapa cyamamaza cyaka mu itara rigaragaza izina ry’iyi Salon.

Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara kuri telefoni igendanwa 0788759945.


Kwamamaza