00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku byuma bishyushya amazi bikoresha imirasire bya Engie Energy Access Rwanda

Engie Energy Access Rwanda yeretse abakiliya bayo ko ibyuma bishyushya amazi bizwi nka “Solar Water Heater” byifashishwa mu nyubako zitandukanye zirimo izo guturamo, hoteli, amashuri n’izindi, bifite umwihariko wo kuba bikoresha imirasire y’izuba kandi bikozwe mu buryo burengera ibidukikije.

Ubusanzwe inzu zigezweho zo guturamo, amahoteli, ibitaro n’izindi ziba zifite ibikoresho byifashishwa mu gushyushya amazi kandi biri mu bikoresha umuriro mwinshi.

Ikigo Engie Energy Access Rwanda cyahisemo gutekereza uko cyazana ibikoresho nk’ibyo bikoresha imirasire y’izuba mu gukomeza kwimakaza ibungwabungwa ry’ibidukikije.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo, Mineh Maina Wanjiru, yatangaje ko iyi sosiyete yashyize imbaraga mu gufasha abaturarwanda kubona ibikoresho nk’ibi bakenera mu buzima.

Ati “Ibyuma bya MySol bishyushya amazi bifite ubushobozi bwo kubika amazi yagera kuri litiro 300 ku buryo ubifite ashobora gukomeza kugira amazi ashyushye no mu bihe by’imvura mu gihe nta zuba rihari.’’

Yakomeje ati “Ibicuruzwa byacu bishobora kwishyurwa mu byiciro. Abantu ntibakwiye gucikwa n’aya mahirwe yo kugira ibyuma bishyushya amazi yo koga no gukoresha mu kazi ka buri munsi kuko umuntu ashobora no kwishyura mu byiciro mu gihe cy’amezi atandatu.”

Umwihariko w’ibicuruzwa bishya biri ku isoko uboneka cyane mu bijyanye n’ubwiza bwabyo n’uko byishyurwa.

Ati “Dufasha abakiliya bacu badashobora kwishyura ako kanya kubikora mu byiciro. Tunatanga imyaka itatu ya garanti kuri ibi bikoresho, kandi iyo bigize ikibazo tubikorera ku buntu muri iyo myaka yose.”

Ibyo byuma biri mu byiciro bitatu harimo ikijyamo litiro 300 kigura miliyoni 1,9 Frw, ikijyamo litiro 200 kigura 1.650.000 Frw n’ikijyamo litiro 150 kigurwa 1.550.000 Frw.

Icyiza cyabyo ni uko abadafite amafaranga bashobora kwishyura mu byiciro mu gihe cy’amezi atatu cyangwa atandatu kandi nta nyongera y’amafaranga ashyirwaho.

Icyiyongeraho kandi ni uko umukiliya uzanye undi muguzi kugura iki cyuma ahabwa amafaranga ya komisiyo ashobora kugera kuri 4%.

Ibyo byuma kandi bishobora gukoresha imirasire y’izuba ndetse no gukoresha umuriro w’amashanyarazi.

Kuri ubu, umukiliya uguze iki cyuma gishyushya amazi cya Mysol, ahabwa igabanyirizwa rya 2.5% ku giciro cy’icyuma aguze.

Iyi sosiyete yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Mu 2020, ENGIE Group yaguze Mobisol, Fenix International na Power Corner bituma ibi bigo byose bihurizwa hamwe mu cyitwa Engie Energy Access Rwanda.

Engie Energy Access Rwanda ni yo igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa bya MySol, aho ifite intego yo gukomeza guhindurira ubuzima Abanyarwanda ibagezaho ibikoresho bitanga ingufu zisubira.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko Abanyarwanda 76,3% aribo bagerwaho n’amashyanyarazi, aho abarenga 50% bakoresha umuyoboro mugari w’amashanyarazi, 23% bagakoresha akomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.

Bitewe n'ingano y'amazi ukenera ushobora kugira ibyuma byinshi
Abakoresha amazi ashyushye barabyishimira
Hari igabanyirizwa rya 2,5% kandi ibyo byuma bishobora kwishyurwa mu byiciro
Uko ibiciro bihagaze

Special pages
. . . . . .