David’s Temple Music School iri kwigisha muzika abana bari mu biruhuko

Ishuri rifite umwihariko wo kwigisha abana gucuranga ibikoresho bya muzika mu gihe cy’ibiruhuko birimo Piano, Guitar n’ingoma (Drums), muri uyu mwaka ryazanye akarusho aho abana bazigishwa gucuranga igikoresho gakondo cyitwa ‘Inanga’.

Abana bigishwa muzika ni abafite kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka 18 y’amavuko bigishwa guhera mu gitondo kugeza saa munani.

Iri shuri rifite ubunararibonye, rikaba rimaze gusohora abana benshi ku buryo bageze ku rwego rwiza rw’imicurangire.

Umuyobozi w’iri shuri, Ntigurirwa Peter, yabwiye IGIHE ko amasomo azatangira tariki ya 1 Ukuboza 2018, abana bakaba barangiza bazi gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye.

Yagize ati “Imyanya ni micye turasaba ababyeyi kuzana abana babo kugira ngo tubigishe umuziki wo ku rwego mpuzamahanga kuko dufite abarimu b’inzobere ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe.”

Akomeza avuga ko buri mwana arangiza amasomo ashobora gucuranga mu itsinda ‘Band Musical’ ndetse akanahabwa impamyabushobozi.

Abana benshi bize muri iri shuri bamaze gutanga umusaruro mu matorero basengeramo kuko bayafasha mu gucuranga ibikoresho bya muzika mu gihe cyo guhimbaza Imana. Ku bigo by’amashuli bigamo naho batanga umusanzu mu kwidagadura kuko bacurangira abandi bana.

David’s Temple Music School ifite amashami ane mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkurunziza no ku ry’Ababatisita riri munsi ya BCK, i Remera ku Giporoso ku mashuri ya Anglikani, Kimironko ku Itorero rya Foursquare riri hafi y’ahahoze Gereza ndetse na Kicukiro Centre ku Itorero ryitwa Glory to God Temple.

Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu bemeje ko umwana uzi gucuranga aba afite ubwonko butekereza neza, bigatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuri.

Iri shuri ryita ku bana bose mu gihe cy’amasomo aho buri mwana agenerwa ifunguro rya saa yine (Breakfast) ribarirwa mu mafaranga y’ishuri. Abana biga inshuro eshatu mu cyumweru kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa sita.

Ukeneye ubundi busobanuro yahamagara 0788301895/ 0786649642/ 0788711574

Abana bigishwa muzika hifashishijwe ibikoresho bigezweho
Bamwe baracuranga abandi bakaririmba bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Abana bishimira kwiga muzika
Guhera ku myaka itatu kugeza kuri 18 nibo bigishwa muzika

Kwamamaza