Danube Home yaje ari igisubizo ku bifuza ibikoresho byo mu nzu biri hamwe

Sosiyete y’ubucuruzi ya Danube Home yagejeje ibikoresho by’igiciro ku isoko ryo mu Rwanda kandi ku giciro gito, aho ushobora gusanga ibyo wakwifuza byose mu gihe uri kugura ibikoresho byo mu nzu.

Nyuma yo kubona ko kugira ngo umuntu abone ibikoresho byose byo mu nzu bimusaba kujya ku maduka atandukanye, Danube Home yafunguye iduka mu nyubako ya KBC iherereye Kimihurura ushobora gusangamo ibikoresho byose byo mu nzu utiriwe usiragira mu maduka atandukanye.

Muri Danube Home usangamo ibikoresho byo mu nzu birimo intebe nziza, utubati, ibitanda n’amatara agezweho, ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’ibyo mu bwogero. Kuwifuza ubusitani bamufasha kubona intebe zabugenewe indabo n’imitako itandukanye byiza kandi ku giciro gito.

Umuyobozi wa Danube Home, Sayed Habib, avuga ko baje ari igisubizo ku banyarwarwa mu kubona ibicuruzwa byiza mu iduka rimwe kandi bihendutse.

Ati “Danube Home yaje ari igisubizo kuri icyo kibazo aho ushobora kuza mu iduka ryacu ukaba wabona ibikenewe byose kandi ahantu hamwe. Ikindi twe dushobora kugukorera inyigo y’uburyo ibintu byaba bipanze ku buntu, iyo uje umukozi wacu ushinzwe ibyo gutaka no kurimbisha inzu aragufasha nta kiguzi.”

“Nta kwirushya ujya ku maduka icumi ushaka ibikoresho, uza hano ukabona ibyo ushaka byose. Nitwe dufite ibikoresho byiza kandi bihendutse, kandi tuzana ibicuruzwa biturutse hirya no hino ku isi byiza.”

Sayed Habib ahamya ko mu bihugu yagenzemo muri Afurika yageze mu Rwanda akahasanga itandukaniro yaba mu bijyanye n’uburyo bwo kubona visa, kuba nta ruswa irurangwamo, isuku yimakajwe, ubuyobozi bwiza n’ikirere cyorohereza abashoramari.

Yakomeje agira ati “nagiye mu bihugu birenga 20 bya Afurika ariko iyo ugeze mu Rwanda ugira ngo n’ijuru rya Afurika bigendanye n’isuku iharangwa n’ubuyobozi bwiza. Ku bw’ibyo, turi gutekereza uburyo twazajya dutunganyiriza ibicuruzwa hano mu Rwanda hanyuma tukabyohereza hirya no hino mu bindi bice bya Afurika.”

Danube Home ikorera mu bihugu nka Oman, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait, Bahrain, Qatar n’u Buhinde. Muri Afurika bakorera muri Uganda, Tanzania na Seychelles, ikaba iri hafi yo gufungura imiryango muri Malawi, Zambia na Djibouti.

Yayed yavuze mu Rwanda babonye hari aabantu bafite impano zidandukanye, ku buryo hari bamwe bazajya bafata bakabajyana muri Oman, Dubai n’ahandi bafite amaduka.

Ku bantu bifuza kugurira ibicuruzwa kuri murandasi, Danube Home yabashyiriyeho ubwo buryo, inafasha abantu kuba bakwishyura mu bice.

Kugeza ubu iyi kompanyi y’ubucuruzi imaze guha abanyarwanda bagera kuri 25 akazi.

Ibikoresho bitandukanye byo mu nzu nta handi wabisanga atari muri Danube
Ibitanda bigezweho biboneka muri Danube
Abakeneye intebe n'indi mitako mu busitani, nta handi biboneka atari muri Danube
Muri Danube bafite ubwogero bugezweho kandi buhendutse
Intebe n'ameza byo mu buriro mu rugo Danube ibifite ku bwinshi
Bafite intebe zo mu nzu nziza kandi zikomeye

Amafoto: Dushimimana Pacifique


Kwamamaza