00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yasinye amasezerano y’imikoranire na Ecobank

Canal+ yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Ecobank, aho abakiliya b’iyi banki n’abataraba bo bazajya babasha kugura ifatabuguzi bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iyi banki.

Abakiliya ba Ecobank n’undi wese azabasha kwishyura ifatabuguzi rya Canal+, haba ku mashami ya Ecobank cyangwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kandi nta kindi kiguzi.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Alice Kilonzo Zulu, yavuze ko aya masezerano azafasha impande zombi.

Ati “Bizafasha Canal+ kwiyongerera amahirwe y’uburyo bwo kugura ifatabuguzi, ariko nka banki nayo ikazajya yungukira mu ihererekanya ry’ayo mafaranga rizajya rikorwa hifashishije ikoranabuhanga.”

Ubu buryo buzajya bworohereza abakiliya ba Canal+ kugura ifatabuguzi bitabagoye kuko Ecobank ku ikoranabuhanga ari banki iri mu zihagaze neza.

Abakiriya ba Ecobank bazajya bishyura ifatabuguzi hifashishijwe Application ya Ecobank no ku maduka y’iyi banki.

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Ecobank.

Ati “Twishimiye aya masezerano azatwungukira twese, ikiruta byose ni uko abakiliya ba Canal+ basanzwe bakorana na Ecobank bizajya biborohera kugura ifatabuguzi kuko iyi banki yateye imbere mu ikoranabuhanga.”

Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Application ya Ecobank n’ubwo kwishyurira ku mashami ya Ecobank, burashoboka no ku bafatabuguzi batari abakiliya ba Ecobank kuko ushyize muri telefone iyo Mobile App ubasha gufungura XPress Account ugashyiraho amafaranga ukoresheje Mobile Money ukajya uyakoresha wishyura.

Muneza Claire, umukozi wa CANAL+, niwe wari umusangiza w'amagambo
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yasobanuye uko Canal+ izungukira muri aya masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Alice Kilonzo Zulu, yavuze ko aya masezerano azafasha impande zombi
Impande zombi zishimiye intambwe bagezeho mu mikoranire
Impande zombi zishimiye intambwe bagezeho mu mikoranire

Special pages
. . . . . .