Canal+ yahanantuye igiciro cya dekoderi ya HD kugera ku 10 000 Frw

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, Canal+ yinjije Abanyarwanda mu minsi mikuru isoza umwaka, ibagabanyiriza igiciro cya dekoderi ya ‘HD’, ifite umwihariko wo kugaragaza amashusho meza n’amajwi asohoka neza.

Iyi dekoderi yagejejwe ku isoko ry’u Rwanda muri Werurwe 2018 igura ibihumbi 52Frw ku mukiliya mushya, n’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, ku wari usanganywe dekoderi ya Canal+ ariko yifuza guhindura, kuri ubu iragura ibihumbi 10 Frw gusa.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yatangarije IGIHE ko iri gabanyirizwa ryatangiye kuwa 11 Ukuboza , kandi igiciro gishya kiri gukurikizwa mu gihugu hose.

Ati “ Iyi poromosiyo yatangiye ku wa Kabiri izarangira ku itariki 18 Ukuboza. Dekoderi izajya igura 10 000Frw ku mukiliya wese uyishaka kandi agahabwa n’ibikoresho byose bijyana nayo. Ibi biciro kandi nibyo biri gukurikizwa n’abaduhagarariye bose”.

Uretse kumanura igiciro cya dekoderi ya HD kandi, Tuyishime avuga ko banakomeje gutanga poromosiyo irebana n’ifatabuguzi aho umuntu ahabwa inyongera y’iminsi 15 kuri ‘bouquet’ yose aguze.

Muri iyi poromosiyo umuntu wese uguze ifatabuguzi rya 7500Frw, 15000Frw na 18000Frw abanza guhabwa iminsi 15 areba ‘bouquet’ y’ibihumbi 27Frw, ikindi gice cy’ukwezi gisigaye akareba sheni zijyanye n’amafaranga yishyuye.

Ni mu gihe uguze ifatabuguzi rya 27 000Frw nawe igice cya mbere cy’ukwezi areba ‘bouquet’ y’ibihumbi 53Frw, indi minsi 15 akareba televiziyo zigendanye n’ayo yishyuye.

Canal + kandi ikomeje gufasha amahoteli n’ibigo by’ubucuruzi koroherwa no kuba bareba amasheni atandukanye mu gihe kimwe, binyuze muri serivisi nshya iherutse gutangizwa mu Rwanda yitwa Canal+ Business.

Dekoderi ya HD yashyizwe ku 10 000Frw gusa

Kwamamaza