Canal+ Rwanda yashyizeho poromosiyo y’ifatabuguzi rigenewe amahoteli

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+ Rwanda, yafunguye ishami mu gihugu mu kwezi gushize, yazaniye Abanyarwanda uburyo bushya buzafasha abakiliya bafite amahoteli kwihitiramo amashene bagura ndetse buri mukiliya akareba amashusho yihitiyemo.

Muri ubu buryo, buri mukiliya uri mu cyumba azabasha kureba amashene yihitiyemo aho gutegereza kureba amashusho arebwa n’abandi bose cyangwa guhitirwama amashene n’abakozi ba hoteli.

Ubu buryo buje buhendutse cyane kuko muri iyi poromosiyo, uhabwa ibikoresho ndetse na sisiteme yabyo ku buntu.

Tuyishime Alain ushinzwe ubucuruzi hamwe n’ibigo muri Canal+, yavuze ko “Kuva kuri za moteli kugeza kuri za hoteli buri buri wese yagura ubu buryo kuko hari poromosiyo ya Noheli aho uwishyuye amezi atatu ako kanya agabanyirizwa 50%.”

“Nta kindi usabwa ngo ubashe kwihera abakiliya bawe ibyiza by’amashusho ya Canal+ kuko uzajya wishyura ifatabuguzi bisanzwe buri kwezi. Ikindi iyo ukwezi gushize ntabwo amashusho yikupa ahubwo wishyura ifatabuguzi ariko amashusho adahagaze kuko uba ufite iminsi irenga 15 ukireba mu gihe utegereje kwishyura.”

Canal+ yashyize uburyo bwo gufasha abakeneye izi serivisi, aho bahamagara kuri nimero 0788305056 cyangwa bakifashisha Facebook yayo ya Canal+Rwanda.

Tuyishime Alain ushinzwe ubucuruzi hamwe n’ibigo muri Canal+

Special pages
. . . . . .