Camellia Coffee Shop yatangije serivisi zihariye z’amasaha 24 muri Kigali

Mu mibereho ya muntu mu by’ingenzi akenera harimo amafunguro amutunga umunsi ku wundi. Benshi bitwararika isuku y’ibyo kurya, uko byateguwe n’aho umuntu abifatira.

Camellia Coffee Shop iri mu zitanga serivisi nziza ku bijyanye n’amafunguro, ibyo kunywa, aho ifite uburambe bw’imyaka 11.

Umuyobozi wa Camellia, Ishami rya UTC, Habagakiza Willy, yabwiye IGIHE ko mu kurushaho kwita ku bashaka ifunguro mu masaha y’ijoro, hashyizweho serivisi yo gukora amasaha 24 mu cyumweru cyose.

Yagize ati “Iyi gahunda twayishyizeho mu gufasha abantu bava mu kazi mu ijoro kubona aho bakura ifunguro. Akenshi hari igihe usanga amahoteli yakiriye abakiliya ariko ibikoni byabo byafunze. Abo duhita tubafasha kubona amafunguro.’’

Camellia Coffee Shop itanga serivisi amasaha 24h/7 ku baje aho ikorera, ikanagemurira abari mu ngo zabo.

Gahunda yo gukora amasaha 24/7 yatangiye tariki ya 20 Ukuboza 2018, nyuma y’urugendo shuri umuyobozi wa Camellia Coffee Shop yakoreye mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa na Dubai.

Ni imikorere yihariye haba mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba bigendanye na serivisi zitangwa.

Camellia imaze kwamamara mu gutanga ibyo kurya n’ibyo kunywa bigwa neza aba abayigana baba Abanyarwanda n’abanyamahanga bigendanye n’ubunararibonye bafite mu gutanga serivisi nziza n’ibicuruzwa biteye amabengeza.

Camellia Coffee Shop ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000 ku munsi bijyanye n’ubusabe yahawe.

Kugeza ubu, Camellia Coffee House ifite amashami atandukanye mu mujyi wa Kigali harimo irya UTC, M Peace Plaza, MIC, KBC, CHIC, Remera Kisiment no muri Car Free Zone.

Serivisi za Camellia biteganyijwe ko zizagukira no mu bindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique.

Ifite ibikoresho bigezweho bituma utumije ibyo kurya bimugeraho bishyushye cyangwa bigerereye bitewe n’ubusabe bwe mu gihe kitarenze iminota 45.

Serivisi Camellia Coffee House itanga

Camellia ifite ibyo kunywa bitandukanye birimo imitobe (jus) y’ubwoko butandukanye nk’iy’imyembe, inanasi, inkeri, watermelon, ipapayi, inkeri, imizabibu n’izindi. Inafite igikoni kiri mu ngeri eshatu zirimo ibiryo bitetswe ako kanya (fast food), buffet no gutegura amafunguro mu birori bigari bizwi nka outside catering.

Ushaka ibindi bisobanuro wasura https://www.camelliarw.com/


Kwamamaza