Ni icupa risanze irindi ikinyobwa cya Cheetah Energy gisanzwe gitangwamo rya pulasitiki ridasubizwa.
Ni icyemezo Bralirwa Plc yafashe mu buryo bwo gukomeza kurengera ibidukikije hagabanywa ibipfunyikwamo ibicuruzwa bikoze muri pulasitiki.
Kuri iyi nshuro uzajya ugura icyo kinyobwa azajya agihangwa mu icupa rishya ry’icyatsi ry’ikirahuri, ha handi umuntu azajya anywa ikinyobwa icupa akarisubiza.
Bralirwa Plc igaragaza ko nubwo yazanye icupa rishya umwimerere wa Cheetah Energy uzakomeza kuba wa wundi ndetse n’ingano izakomeza kuba mililitiro 300 nk’uko bimeze ku rya pulasitiki.
Ni amacupa yatangiye gukoreshwa mu gihugu hose. Ikindi ni uko igiciro cyagabanyutse kikava kuri 700 Frw kigashyirwa kuri 550 Frw ku icupa ry’ikirahuri.
Icyakora Bralirwa Plc yatangaje ko n’icupa rya pulasitiki ryari risanzwe rizagumaho, ushaka ikinyobwa ririmo agatanga 600 Frw aho kuba 700 Frw yari asanzwe.
Ibi bisobanuye ko ushobora guhitamo irya pulasitiki cyangwa iry’ikirahuri bijyanye n’ibyifuzo byawe.
Mu itangazo Bralirwa Plc yakomeje iti “Ubu abakenera Cheetah Energy bazakomeza kuryoherwa n’icyo kinyobwa ku mwimerere wacyo usanzwe ku giciro gishya cya 550 Frw ku kinyobwa cyo mu icupa cy’ikirahuri.”
Uru ruganda rwavuze ko guhindura uburyo yapfunyikagamo icyo kinyobwa bigaragaza umuhati warwo mu guhaza ibyifuzo by’abakiliya no kwita ku bitangiriza ibidukikije ariko umwihariko n’ubuziranenge bw’igicuruza budahinduwe.