Best World Link yashyiriyeho amahirwe abashaka kwiga ubuganga i Burayi

Ikigo Best World Link Group Ltd, kigiye gufasha abanyeshuri 15 bifuza gukomeza amasomo muri kaminuza zo mu gihugu cya Turukiya ku mugabane w’i Burayi, aho bazishyurirwa 90% by’amafaranga y’ishuri.

Best World Link Group Ltd isanzwe itanga serivisi z’imenyekanisha bikorwa ku bigo by’ubucurizi, gufasha abanyeshuri kujya kwiga muri kaminuza zo mu mahanga no gufasha abacuruzi mu kubagira inama.

Ni ikigo gikorana na kaminuza zo mu bihugu birimo u Bushinwa, Turikiya, Amerika, Ubuhinde, Pologne, Canada n’ahandi hatandukanye.

Kuri ubu cyashyizeho amahirwe ku banyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta cy’amashuri yisumbuye bafite amanota guhera kuri 60/73, mu mashami ya MCB, BCG na PCB.

Ubuyobozi bwa Best World Link Group Ltd, butangaza ko kaminuza zo mu gihugu cya Turukiya zamaze gutera imbere mu bijyanye n’amasomo y’ubuvuzi (General Medecine), ari nayo mpamvu bifuje gufatanya na zo mu gufasha abanyarwanda bashaka kujya kwigayo.

Umunyeshuri uzatoranywa azajya yishyura amadorali ya Amerika angana na $530 ku mwaka ahwanye na 3,000TL (Amafaranga akoreshwa muri Turkey). Amafaranga y’ishuri asanzwe ari $10,500 yishyurwa buri mwaka.

Ururimi rwo kwigamo ni Icyongereza kugeza umunyeshuri asoje amasomo ye mu myaka itandatu.

Ubuyobozi bwa Best World Link Group Ltd, buvuga ko abana bagize amahirwe yo guhabwa izo buruse, iyo bageze muri icyo gihugu bazigamo barakurikiranwa kuko bahafite ubahagarariye (international relations officer) muri icyo gihugu.

Umunyeshuri yiyandikisha anyuze kuri internet unyuze kuri link: https://bestworldlink.co.uk/online-application/apply-study-abroad/, cyangwa kuri Email:[email protected]/[email protected]

Ikindi kandi wanahamagara kuri telefone :+250782266571, +250786576293 cyangwa +250786576293/WhatsApp.

Aya mahirwe azarangira ku wa 4 Kamena 2019, aho ukeneye ibisobanuro byimbitse wagana aho Best World Link Group Ltd ikorera mu Mujyi rwagati ahari inyubako ikoreramo CBA Bank.


Kwamamaza