00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe ku bifuza gutunga inzu i Rebero (Amafoto)

Kamwe mu duce nyaburanga Kigali ifite harimo Rebero. Iyo uri kuri uwo musozi, uba witegeye umujyi wose, bikaba akarusho noneho iyo ari mu masaha y’ijoro. Uba unareba i Bugesera ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege ku buryo mu myaka mike iri imbere nikimara kuzura, abatuye kuri uyu musozi bazaba bitegeye byinshi bitatse u Rwanda.

Uko ahantu hateye ni kimwe mu bihongerera agaciro. Rebero ni ahantu hirengeye, si kimwe no mu kibaya cyangwa mu gishanga. Yewe no ku bushyuhe cyangwa ubukonje biba bitandukanye. Gutura ahantu hirengeye abahanga basobanura ko binafasha umuntu kuruhuka mu mutwe byoroshye.

Irakoze Denise yamenye ubwiza bwa Rebero hakiri kare maze ahategura umushinga w’inyubako ijyanye n’igihe. Ku buso bwa metero kare 1670, mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Bwerankori, yahubatse apartement nziza.

Iri hafi ya Canal Olympia ku muhanda wa kaburimbo. Iyo apartement irimo inzu enye zo guturamo, ebyiri muri zo zifite ibyumba bitatu bifite ubwogero n’ubwiherero, uruganiriro n’igikoni kigezweho.

Hari kandi ebyiri zifite ibyumba bibiri bifite ubwogero n’ubwiherero, uruganiriro, igikoni kigezweho kandi buri cyumba gifite ubwogero burimo n’ubwiherero bwacyo.

Iyi nyubako yose ifite inzu yahariwe ubucuruzi iri ku muhanda.

Yayubakishije amatafari ahiye anayiha parking ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 10 n’ubusitani burimo indabo n’ibiti bitanga umwuka mwiza.

Irakoze ukora ishoramari mu bwubatsi yavuze ko iyi nyubako yose ifite agaciro ka miliyoni 800 Frw. Ushaka kuyigura yahamagara kuri 0788533791 cyangwa 0788573952.

Inyubako yubatse ku muhanda wa kaburimbo
Inyubako yose iragurishwa miliyoni 800 Frw
Iyi nyubako iherereye ku musozi wa Rebero aho uba wirebera umujyi wose neza
Iyi nzu ifite ubusitani buteyemo ibiti bitanga amahumbezi
Mu ruganiriro habamo n igice cyagenewe gufatiramo amafunguro
Iyi nzu yubatswe mu buryo bugezweho
Ifite inzu y'ubucuruzi iherereye ku muhanda
Igikoni cyubatswe mu buryo bugezweho
Uruganiriro ruba ari rugari
Imwe muri apartments ifite ibyumba bitatu ifite uruganiriro rugari
Buri cyumba kigira ubwiherero
Ifite ubwogero bugezweho
Icyumba kiba kirimo n'akabati ko kubikamo imyenda
Icyumba kijyamo igitanda kinini
Iyi parking ijyamo imodoka icumi

Amafoto: Kiza Pictures


Special pages
. . . . . .