Abashakashatsi barimo umunyarwanda bagaragaje uburyo bushya bwo kurwanya ibyonnyi mu murima

Mu rugendo rusaga imyaka ine, umunyarwanda Nyamwasa Innocent n’itsinda ry’ abashakashatsi bafatanyije bagaragaje mu buryo bwimbitse ko ubuhinzi bushingiye mu gukoresha imfumbire y’imborera bifite ingaruka mbi ishingiye ahanini mu gukurura ibyonnyi by’imyaka.

Ni ubushakashatsi buje mu gihe ibihugu byinshi ku isi biri mu ivugurura ry’ubuhinzi ribusubiza ku gukoresha imfumbire y’umwimerere ari nabwo buryo bwakoreshwaga n’abakurambere.

Ahanini bishingiye ku kuba ifumbire mvaruganda yari isanzwe ikoreshwa itera ingaruka mbi mu buryo butaziguye ku buzima bw’abantu nka za Kanseri, kwangiza ibidukikije, kugumura ubutaka n’ibindi bitera impungenge ku hazaza h’ubuhinzi mu myaka iri imbere.

Icyakora nta byera ngo de! Umunyeshuri w’umunyarwanda ku cyiciro gihanitse (Phd) Nyamwasa Innocent n’itsinda bakorana ry’ abashakashatsi bakorera mu kigo gikuru cy’ u Bushinwa gikora ubushakashatsi mu buhinzi ( Chinese Academy of Agricultural sciences) riyobowe na Prof. Kebin Li bafatanije n’ikigo gikuru cy’ u Bushinwa gikora ubushakashatsi mu bya siyansi ( Chinese Academy of science) bagaragaje bidasubirwaho ko ifumbire y’imborera ikomoka ahanini ku mase cyangwa ibisigazwa by’imyaka abahinzi barekera mu murima bikurura ibyonnyi biri mu muryango w’ibyonnyi-mvabutaka ( soil insect pests).

Mu magambo ya Prof. Kebin yagize ati “Iki ni ikivi ngiramumaro, ubu bwoko bw’udukoko twangiza imyaka turagoye kuturwanya kuko dukurira aho tutageza amaso (munsi y’ubutaka) kandi tuguruka nijoro ahagana saa mbili tukangiza imyaka, tukibangurira hanyuma ahagana saa yine z’ ijoro tukajya kwihisha mu butaka ariho tunaterera amagi” .

Ibinyamisogwe nka bimwe mu bihingwa byibasirwa cyane. Ifumbire y'imborera itaboze neza ni ubuturo bwiza bwo gutereramo amagi ( utwo tugaragara mu ibara ry’ umweru niyo magi; udukoko tugaragara mu ibara ry’ umweru ni ibyana ( ibishorobwa) naho utugaragara mu ibara ry’ umukara ni bya nyina

Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi, hagaragajwe ko bigoye cyane ku muhinzi kumenya aya macenga y’utu tunyabuzima twiganjemo ibishorobwa, inanda n’imungu yo mu murima.

Umwe mu bashakashatsi, Nyamwasa Innocent yagize ati “Inzira ebyiri zagaragajwe aha mu gice cya mbere, nuko udukoko dufite ubushobozi bwo kumenya aho ifumbire y’imborera by’umwihariko ingarani abahinzi bateguriramo ifumbire y’amase akibora biri, bityo tukajya guteramo amagi azabyara ibyana. Ibyo byana umuhinzi abijyana mu ifumbire bityo akaba adufashije kutugeza aho twangiza imyaka.”

Yakomeje avuga ko ubundi buryo,utwo dukoko twifashisha ibice by’umubiri watwo bidufasha kumenya ahari impumuro y’amase cyangwa ibisigazwa by’imyaka barekeye mu murima, tukajya guteramo amagi.

Igihingwa cyagaragajwe ko cyibasirwa cyane muri ubu bushakashatsi ni ubunyobwa, kuko imbuto z’ubunyobwa zerera mu butaka bityo ibyana by’ibyonnyi bikaba bibonye ibiryo bibitunga.

Ubushakashatsi bakoreye mu Rwanda mu mwaka wa 2017, bagaragaje ko utu dukoko tudatoranya, cyane cyane twibasira imizi y’ibihingwa byinshi, aho usanga kuri metero kare hari udusimba 60.

Urugero ni umuhinzi utuye mu karere ka Nyamagabe gakunze kwibasirwa natwo, watangaje ko ibijumba byangijwe n’utu dukoko birekura umwuka mubi ku buryo n’inka zibyanga.

Amwe mu mafoto yafashwe mu gice cya kabiri cy’ ubu bushakashatsi

Mu gice cya kabiri cy’ubu bushakashatsi, hagaragajwe ubwoko bw’ impumuro y’amase n’iy’ibisigazwa by’imyaka iyobora utwo dusimba aho dutera amagi ndetse hagaragazwa n’uburyo bushya bwiza kandi bworoshye bwakwifashishwa mu kubirwanya nkuko bigarukwaho n’aba bashakashatsi .

Nyamwasa yagize ati “Ni igice cyatugoye cyane, byasabaga gukora amagerageza menshi muri laboratwari ndetse no mu murima, yaba ku manywa cyangwa n’ijoro kuko dusohoka mu bwihisho n’ijoro. Ariko iyo twibukaga umunsi umwe umuhinzi wo muri Nyamagabe yatuzaniye ibase yuzuye ibishorobwa byamwangirije, byaduteraga imbaraga zo gukora cyane.”

Yavuze ko bavumbuye ubwoko bw’impumuro ziri mu muryango wa za aside zitagira ingaruka ku bantu no ku bindi nka Alukolo, izo mpumuro zikaba zifashishwa mu kwirukana utwo dukoko.

Mu igerageza ry’ imitego ishingiye kuri izi impumuro, ryagaragaje ko zifite ubushobozi bwo gufata udukoko tungana na 3850 mu gihe cy’iminsi 14 gusa.

Gufata agakoko kamwe bisobanuye gukiza ibihingwa ibyana biri hagati 150-200 by’ibyonnyi. Ubusanzwe ikigore cy’ibyonnyi gifite ubushobozi bwo kubyara, kandi icyana kimwe kirahagije kwangiza ibihingwa bitari bicye mu murima.

Ibivuye muri ubu bushakashatsi byamaze kwemezwa n’inzobere z’Abanyamerika n’abo muri Austalia, bagaragaza ko bishimishije kandi ari bishya; ubushakashatsi bukaba buzajya hanze mu binyamakuru by’ubushakashatsi byemewe ku rwego rw’isi.

Igenzura (Investigation) mu bihe bitandukanye ryakorewe mu Rwanda ndetse no mu Bushinwa guhera 2014 kugeza 2019

Nyuma yo kwemerwa mu ruhando mpuzamahanga, iri tsinda ririmo kwandikisha ubu bushakashatsi kuburyo butakwiganwa cyangwa ngo bucuruzwe batabitangiye uburenganzira, ndetse no gukorana n’abikorera mu kubugeza ku bahinzi.

Batanga inama ku bahinzi barimo abo mu Rwanda ahakoreshwa cyane ifumbire y’imborera, kwirinda kwegereza amacukiro y’amase hafi y’imirima cyangwa gukoresha ifumbire itaboze neza.

Basabwa kandi guhinduranya ibinyamisogwe n’ibinyampeke kuko bica intege utwo dukoko mu kororoka hashingiwe ko ibinyampeke nk’ ibigori bibasha kwihanganira ibyo byonnyi bikajyana no gukoresha ifumbire iboze neza kuko ifumbire y’imborera itaboze neza ari ibiryo by’ ingenzi by’utwo dukoko.

Tumwe mu dusimba twanginza imyaka twiganje mu Rwanda

Kwamamaza