Abari batunzwe no kwigisha indimi bahinduye umuvuno, amasomo ya IELTS na TOEFL bayashyira kuri internet

Ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus zageze ku bantu b’ingeri zose, ku buryo hari abari barihangiye imirimo bamaze igihe mu bushomeri, ariko baciye indi nzira kugira ngo bashake ibisubizo byatuma ubuzima bukomeza.

Imwe muri serivisi yahagaze kubera iki cyorezo, ijyanye n’amashuri, aho aya leta n’ayigenga, yafunzwe kugeza muri Nzeri. Abari barashinze ibigo bitanga amahugurwa mu bumenyi butandukanye, bahisemo kugana internet kugira ngo bakomeze ibikorwa bitabangamiye amabwiriza yashyizweho na leta.

Umwe muri bo, ni Haliyamutu Jean Fiacre. Afite ishuri rihugura abantu mu Cyongereza, riganwa cyane n’abashaka kujya kwiga mu mahanga, kuko basabwa kuba kugaragaza ko batsinze ibizamini bya IELTS (English Language Testing Systems) na TOEFL (Test of English as a Foreign Language).

Haliyamutu yabwiye IGIHE ko usibye abanyeshuri, aya mahugurwa akenerwa n’abandi bantu nk’abitabira inama zivugirwamo icyongereza, bisanga bagomba gutanga raporo y’ibyo bakoze, cyangwa se umucuruzi ushaka kujya mu mahanga gukora ubushabitsi bwe.

Lexis Academy yashinze, ikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nko kwa Ndamage, ni rimwe mu mashuri atanga aya masomo amaze kuba ubukombe kuva mu 2004 ritangiye ibikorwa.

Ati “Intego yacu ni ukurwanya ko hari uwo Icyongereza cyabuza amahirwe. Hari ababura uko bakomeza amashuri hanze kubera gutsindwa IELTS cyangwa TOEFL, ababura akazi, bitewe n’ubumenyi buke mu cyongereza.”

“Buriya biba ari igihombo kuri we, kuri njye no ku gihugu. Ubumenyi ni ubukungu. Urugero, umuntu atsinze TOEFL cyangwa IELTS akajya kwiga ubuganga, iyo agurutse bwa bumenyi bugera kuri benshi.”

Ishuri rye ni rimwe mu yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, kuko kuva leta yashyiraho ingamba z’uko amashuri afunze, ntiyongeye gufungura imiryango. Ni mu gihe serivisi atanga hari benshi bayikeneye kuko bateganya kuzajya kwiga mu mahanga cyangwa se bashaka gutera imbere mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu gushaka igisubizo, yahisemo kugana internet, ashingira ku mahirwe ahari yo kuba abarenga 51% mu Rwanda babasha kuyibona, maze atangiza urubuga azajya atangiraho amasomo rwitwa www.africalearn.live.

Ati “Ushobora kwiga ukoresheje Zoom, Skype, WhatsApp cyangwa telefone.”

Avuga ko muri iki gihe, abantu benshi basigaye babona umwanya uhagije kuko byinshi mu bikorwa byabarangaza bitakiriho, bityo bakwiye kuwifashisha bakihugura mu ndimi.

Amasomo azajya atangirwa kuri uru rubuga, harimo IELTS na TOEFL ku bashaka kwiga cyangwa kwimukira hanze; Icyongereza rusange (General English), Icyongereza gikoreshwa mu bikorwa by’ubuyobozi cyangwa se mu nama (Business English).

Hatangwa kandi n’amasomo afasha umuntu kuvuga icyongereza adategwa ku bantu usanga kukivuga bigora nubwo baba bazi inyunguramagambo.

Haliyamutu akomeza avuga ko hari ubwo usanga abantu bakora amakosa mu mivugire cyangwa bagorwa no kumva ibyo abandi bavuga.

Ati “Biterwa no gukosa mu mivugire y’ururimi (Global Accent Reduction). Iryo naryo ni isomo ryihariye dutanga, kuko hari umuntu uza akakubwira ati iyo bagenzi banjye cyangwa abanyafurika bavuga nta mbongamizi. Ariko ati ikibazo ni ukumva Abanyamerika.”

Amasomo atangwa kandi arimo ajyanye n’uburyo bwo kwitegura gukora ikizamini cy’akazi cyo kuvuga (Job interview) ndetse na gahunda yiswe High school igenewe abari mu mashuri yisumbuye guhera mu mwaka wa kane biga Icyongereza ndetse banasoma ibitabo nka ‘Rich Dad Poor Dad’ cya Robert T. Kiyosaki.

Ushaka kumenya amakuru arambuye ajyanye n’amasomo atangwa n’iri shuri, wahamagara kuri 0783593253 cyangwa 0783467011, ushobora no kubandikira kuri email ariyo [email protected]

Lexis Academy itanga imfashanyigisho umuntu yakoresha yihugura ku giti cye
Lexis Academy ifite uburambe bw'imyaka 16 mu kwigisha icyongereza no gutanga ibizamini bya IELTS na TOEFL
Lexis Academy yashyizeho uburyo bwo Kwihugura muri IELTS cyangwa TOEFL abantu batavuye mu ngo zabo

Special pages
. . . . . .