Abanyeshuri bari mu biruhuko bateguriwe amarushanwa abafasha kuvuga neza inyuguti zigize amagambo y’Icyongereza

Umuryango Brain Teasers Rwanda wongeye gutegura amarushanwa ngarukamwaka ya ‘Family Holiday Spelling Competition’ agamije kwimakaza umuco wo kumva, gusoma no kwandika ururimi rw’Icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ni nyuma y’aho u Rwanda ruje ku mwanya wa mbere mu marushanwa yo kuvuga neza Icyongereza azwi nka ‘Intercontinental Spelling Competition’, aho abanyeshuri baserukiye u Rwanda umwaka ushize bahize abandi bo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho mu irushanwa ryabereye i Dubai.

Kuri ubu abanyeshuri bari mu biruhuko hirya no hino mu gihugu bashyiriweho amarushanwa abahesha itike yo kuzitabira irushanwa mpuzamahanga.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya kane mu Rwanda, ateganyijwe kuba muri uku kwezi aho azitabirwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafite imyaka iri hagati ya 7 kugeza kuri 15 y’amavuko.

Uyitabira ariyandikisha akazahabwa urutonde rw’amagambo akimenyereza kuyasoma neza, hanyuma ku munsi w’irushanwa akazabasha kuyasoma neza hari n’itsinda ry’akanama nkemurampaka gashinzwe kureba niba yabikoze neza.

Umuyobozi Mukuru wa Brain Teasers Rwanda yateguye aya marushanwa, Richard Kaweesi, yabwiye IGIHE ko aya marushanwa aba agamije gufasha abana by’umwihariko abari mu biruhuko kugira umuhate wo kwiga no kwitoza gusoma neza indimi zitandukanye.

Yakomeje agira ati “Uretse kuba dushaka ko n’ababyeyi bagira uruhare mu gufasha abana bari mu biruhuko ariko binatuma abana bazamura ubushobozi bwo gusoma neza indimi, kwigirira icyizere no kumenya gukorera hamwe n’abandi no gutekereza mu buryo bwagutse bakiri bato.”

Abazatsinda mu marushanwa bazaserukira u Rwanda mu marushanwa nk’aya ateganyijwe kuba mu ntangiriro za 2019, muri Afurika y’Iburasirazuba

Amarushanwa nyirizina yo azaba ku wa 14 Ukuboza 2018, i saa tatu muri Kaminuza ya Mount Kenya iherereye ku Kicukiro.

Kwiyandikisha byaratangiye aho umwana cyangwa umubyeyi we ashobora guhamagara kuri nimero ya telefone igendanwa +250781545678 cyangwa akabandikira kuri email : [email protected]


Kwamamaza