00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha internet ya Mango 4G bashyiriweho inyongera 10% ku wazanye umukiliya mushya

Sosiyete Icuruza internet igezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Mango 4G, yatangije uburyo bushya bwo guha inyongera ya 10% abasanzwe bayikoresha mu gihe bazanye umukiliya mushya.

Ubukangurambaga bwatangiranye na Nzeri 2021, bwiswe Tumira, aho umukiliya usanzwe akoresha internet ya Mango 4G atumira inshuti ye akayikundisha gukoresha iyo internet.

Mu gihe umutumirwa yemeye gukoresha internet ya Mango 4G ari ubwa mbere, uwamutumiye ahabwa inyongera ingana na 10% bya internet uwo mukiliya mushya aguze bwa mbere.

Ubuyobozi bwa Mango 4G, bugaragaza ko ubu bukangurambaga bugamije kongerera ibyishimo n’agaciro abantu bayobotse iyo sosiyete, ndetse no gukurura abandi bashya bashobora gukenera kuyikoresha.

Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Mango 4G, Mugabo Diane, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo gukoresha uburyo bwa Tumira ari ukugira ngo inshuti zitumirane kandi zose zibigiremo inyungu.

Ati “Bizatanga amakuru ku muntu udasanzwe akoresha Mango 4G. Ubundi Isi tugezemo dukeneye twese guhora buri muntu ari kumwe n’undi bya hafi. Buriya inshuti yawe iyo igushishikarije ikintu ni bwo byihuta kugira ngo nawe ukiyumvemo.”

MUGABO yagaragaje ko kugira ngo uwatumiye n’uwo yatumiye bahabwe inyongera, bisaba ubwitonzi buhambaye kuko iyo bikozwe nabi bose babihomberamo.

Umuyobozi wa Mango 4G, NIYOMUGABO Eric, yavuze ko iyi gahunda itangijwe itazigera ihagarara, kandi ko itazakuraho izindi gahunda zari zihari zo gushimisha abakoresha internet ya Mango 4G.

Yakomeje agaragaza ko bizeye umusaruro muri ubu bukangurambaga, na cyane ko bugiye kongerera agaciro abakiliya bakorana na yo umunsi ku wundi.

Ati “Mu by’ukuri tugira inyongera zitandukanye ariko ugasanga inyinshi zihabwa abakiliya bashya, ni muri urwo rwego twatekereje ko n’abo tumaranye igihe na bo bakwiye gushyirirwaho iyo gahunda, dutangiza ubukangurambaga bwa ’Tumira’.
Twiteze ko abakiliya dusanzwe dufite bazaguma ku murongo wa Mango 4G no kubona abantu benshi bashya.”

Uko bikorwa ku muntu ushaka gutumura

Kugira ngo bigende neza, bisaba ko uwo ugiye gutumira biba ari ubwa mbere agiye gukoresha Mango 4G.

Usanzwe ukoresha Mango 4G, ujya muri Porogaramu ya “My Mango4G App”, ukajya ahanditse ‘My Code’ ukayoherereza inshuti ushaka gutumira itarigeze ikoresha Mango4G na rimwe.

Iyo umaze kuyohereza, ubwira iyo nshuti yawe gufunguza konti (Account) muri ’My Mango4G App’ cyangwa ku rubuga rwa internet rwa www.mango4g.rw Iyo inshuti yawe iguze Ipaki ya Internet ikoresheje ya kode yawe mwese mubona inyongera ya 10% y’iyo paki bwa mbere.

Unyuze kuri iyi link wabona inzira zose wakoresha ushaka gutumira inshuti yawe: https://bit.ly/2Y5bIkJ

Abakiliya ba Mango 4G bemerewe guhabwa inyongera ya 10% mu gihe bazanye umukiliya mushya

Special pages
. . . . . .