Aba bahanzi basuye uru ruganda ku wa 17 Ukwakira 2024 berekwa uko ikinyobwa cya Primus cyengwa mu buryo bugezweho ndetse ababasha gusomaho bahabwa umusogongero.
Ni urugendo rwabanjirije igitaramo cyasoje ibya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyabaye ku wa 19 Ukwakira 2024.
Ibi bitaramo byari bifite Primus nk’umuterankunga wari wajyanyemo ubukangurambaga bwa ‘Primus iduha vibe’, byanyuze mu mijyi umunani byitabirwa n’abahanzi barindwi.
Ni ibitaramo byanyuze mu mijyi nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma,Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu.
Ni mu gihe byanyuzemo abahanzi nka Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Danny Nanone,Ruti Joel na Kenny Sol.