00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaguzi ba internet ya CANALBOX bashyiriweho poromosiyo y’iminsi mikuru

Group Vivendi Africa-Rwanda (GVA-Rwanda) isanzwe itanga Internet ya CANALBOX, yashyizeho poromosiyo igenewe abakiliya bayo mu bihe by’iminsi mikuru yiswe "Ni Iyawe mu bawe".

Binyuze muri iyo poromosiyo ‘router’ na ‘installation’ ya Internet byagizwe ubuntu.

Iyi poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo gutegurira Abaturarwanda kwinjira mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka ikaba iri mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere kizarangirana n’Ugushyingo n’aho icya kabiri kikarangirana n’Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wa GVA-Rwanda, Aimé Abizera, yatangaje ko ibi biri no muri gahunda yo kugeza internet yihuta kandi ihendutse ku Baturarwanda bose.

Ati “Muri iyi minsi dushaka ko ‘Fiber’ ya internet igera ku Banyarwanda bose. Ubwo ku bantu bari i Kigali cyane cyane na Rubavu, muri iyi minsi mushobora gutunga Internet ya CANALBOX. Twizeye ko serivisi zacu zizagirira inyungu buri wese.”

Yanavuze ko iyi sosiyete iri gukora ibishoboka byose mu kunoza serivisi zihabwa abakiliya kandi ko bitegura kwagura aho ikorera.

Yavuze ko nyuma yo kugeza internet mu Mujyi wa Kigali ku kigero cya 100% hazakurikiraho n’Umujyi wa Rubavu kuri ubu ugeze nko kuri 80% na wo warangira hagakurikiraho indi mijyi yunganira Kigali irimo Muhanga, Nyamata, Nyagatare, Huye n’ahandi.

Ati “Ubu turi gukora ubugenzuzi bwo kumenya abaturage bahatuye, ubushobozi bwabo bwo kugura internet no kumenya niba koko babikeneye kandi babifitiye inyota.”

Binyuze muri iyo poromosiyo Internet ya CANALBOX iri mu byiciro bibiri birimo ifatabuguzi ryitwa ‘START’ ryishyurwa 25.000 Frw ugahabwa internet ingana na Mbps 50 (Megabits 50) ku isegonda.

Hari n’ifatabuguzi rya ‘PREMIUM’ rigura 40.000 Frw buri kwezi, ukabona internet ya mbere yihuta ingana na Mbps 200 ku isegonda.

Umuyobozi ushinzwe Abakiliya muri GVA-Rwanda, David Serugendo, yagaragaje ko abanyarwanda bari gusobanukirwa ikoreshwa rya internet kandi ko bazakomeza kubaha serivisi zinoze.

Kuri ubu GVA-Rwanda ifite abakiliya ibihumbi 74 bakoresha Internet ya CANALBOX bo mu Mujyi wa Kigali n’uwa Rubavu kuko ari ho ikorera.

Ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa ku bakiliya muri GVA-Rwanda, Yves Gashema, yagaragaje kandi ko bimakaje imikorere myiza.

Ati “Turi hano kugira ngo tuhagume ntabwo duhari ngo tuzatahe ejo, Canalbox ni iy’Abanyarwanda.”

Ni poromosiyo itanzwe nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, CanalBox yaherukaga kugeza internet yayo mu Busanza, ndetse abagera kuri 400 bamaze kugura ifatabuguzi mu gihe cy’iminsi 14 gusa.

Ni internet yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko Sosiyete Group Vivendi Africa imaze kuyikwirakwiza mu bihugu umunani byo muri Afurika ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Gabon, Togo, Congo-Brazzaville, Côte d’Ivoire, Burkina Faso n’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda, Aimé Abizera, yagaragaje ko bafite gahunda kwagura aho bakorera
Ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa ku bakiliya muri GVA-Rwanda, Yves Gashema, yagaragaje kandi ko bimakaje imikorere myiza
Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya muri GVA-Rwanda, David Serugendo, yagaragaje ko Abanyarwanda bari gusobanukirwa ikoreshwa rya internet
Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda, Aimé Abizera, yatangaje ko ibi biri no muri gahunda yo kugeza internet yihuta kandi ihendutse ku Baturarwanda bose
Abakorana na Group Vivendi Africa-Rwanda (GVA-Rwanda) bagaragarijwe poromosiyo nshya
Abayobozi muri Group Vivendi Africa-Rwanda (GVA-Rwanda)

Special pages
. . . . . .