‘2KD Gift shop’, igisubizo ku bakeneye imitako n’ibikoresho byo mu gikoni bitari ’basa bose’

Imitako ni ingenzi cyane ku bantu kuko biri mu bishobora kuguha ishusho nyayo y’imiterere yabo, ibyo banga n’ibyo bakunda, bitabaye ngombwa ko uganira nabo cyangwa ubabaza ibibazo runaka.

Ikibazo cy’ingutu benshi duhura nacyo iyo bigeze mu gutegura inzu n’amacumbi yacu ariko ni ukutamenya guhitamo imitako n’ibikoresho bijyanye nayo,ndetse no kutabona umwanya uhagije wo kuba twabyikorera.

Ntawe ukwiye gukomeza guhangayika ariko kuko 2KD Gift Shop, iduka ricuruza imitako igezweho irimo amatara, amatapi, ibikoresho byo mu gikoni no mu cyumba, yaje ari igisubizo ku bibazaga uko batura ahantu hasa neza kandi batavunitse.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa 2KD Gift Shop, Muzana Carine, yavuze ko uretse kuba bacuruza iyi mitako n’ibindi bikoresho, banagufasha gutaka inzu yawe uko ubyifuza.

Ati “Tugufasha gutaka inzu yawe ku buryo bwuzuye ni ukuvuga guhera ku marangi kugeza ku bikoresho, cyangwa se tukagutakira gusa bitewe n’amahitamo yawe. Iyo udafite umwanya cyane nk’abageni uraza ukaduha urutonde rw’ibyo ushaka tukabikugezaho kandi tugasiga tubishyize mu mwanya bikwiye kujyamo.”

Yakomeje avuga ko guhera ku mitako, kugera ku mashuka, amasahani, amasafuriya n’ibindi bicuruzwa muri 2KD Gift Shop biba ari umwihariko kandi bitoroshye ko wabisanga ahandi.

Muzana ati “Dukurikiza ibyifuzo by’abakiliya bacu, twabanje kwiga isoko ry’abakiliya twifuza, tumenya ibyo bakeneye kandi bitaba mu yandi maduka. Mu kurangura ntabwo twibanda ku gihugu kimwe, tugerageza guhitamo ahantu hari ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru.”

Mu gihe uguze imitako n’ibindi bikoresho muri iri duka, bashobora kuguherekeza no kukwerekera uko ubitegura cyangwa ubibika mu buryo bunogeye ijisho ku buntu. Abifuza guha inshuti cyangwa imiryango yabo impano, nabyo iri duka rirabibakorera.

Iduka rya 2KD Gift Shop riherereye mu Mujyi wa Kigali muri CHIC mu nyubako ibanza (GROUND FLOOR), mu muryango ukurikiranye n’iguriro ry’Abashinwa, winjiriye hagati ya Banki ya Kigali na Cogebanque.

Ushobora kubahamagara kuri +250 788 894 240, ‎+250 788 454 320 na +250 783 404 856, cyangwa ukabandikira kuri [email protected] Wanamenya byinshi ku bicuruzwa bishya bazanye unyuze kuri Instagram yabo: 2kdcadeaux.

Bagira ibitambaro by'amoko yose
2KD Gift Shop kandi ifite ibikoresho bitandukanye byo mu gikoni
Amashuka yabo aba ari meza kandi adahenze
Ibikombe nyiza n'udusahani two kuyaterekaho wabisanga muri CHIC ahakorera 2KD Gift Shop
Ibikoresho byo mu gikoni biba byatoranyijwe hagendewe ku byifuzo by'abakiliya
Iyi mitako ndetse n'ibikoresho byo mu nzu bituma iwawe harushaho gusa neza
Ku bibazaga uko bategura indabo mu ngo zabo, 2KD Gift Shop yababereye igisubizo ibazanira amavase utasanga ahandi
Muri 2KD Gift Shop uhasanga ibikoresho bitandukanye wakoresha utaka inzu yawe

Kwamamaza