Sosiyete ya Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye, ikaba iherutse kubikora ku nshuro ya munani, aho yashimiye ibigo bikora imirimo itandukanye byakirana yombi ababigana.
Uko ibi bihembo byatanzwe, habazwe 60% by’uko ikigo cyatowe, andi majwi 40% ave ku buryo ikigo kigaragara, izina gifite mu kwakira neza abakigana n’uko kivugwa muri rubanda.
Winner Rwanda yahise ihiga izindi mu gutanga serivisi nziza by’umwihariko muri sosiyete zikorera mu Rwanda mu bijyanye n’imikino y’amahirwe.
Ibi birashingirwa n’uburyo yakiramo abakiriya bayo, guhanga udushya, ndetse no gufasha abayigana mu mibereho myiza ya buri munsi.
Winner Rwanda isanzwe ari umuterankunga wa Vision FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, igafasha Waka Gym ikora ibijyanye n’imikino ngororamubiri, igatera inkunga isiganwa ry’abato ry’amagare rya ‘Rwanda Junior Cycling Tour’, n’ibindi.
Usibye abakina banyuze ku mashami yayo ari i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati, Giporoso, Kimironko, Kagugu, Kinamba na Nyabugogo, abandi bifashisha ikoranabuhanga kuri www.winner.rw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!