Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Gashyantare 2025, ni bwo hasojwe umwiherero wa ‘HATANA Innovation Bootcamp 2025’, wari wahurije hamwe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagera ku 120 harimo n’abafashwa na Mastercard Foundation.
Ku ikubitiro hatanzwe imishinga 582, hatoranywamo 28 yahize indi, ikaba ari iy’abanyeshuri bagera ku 120 bibumbiye mu matsinda 28 bikoreye.
Ibitekerezo by’imishinga ahanini byibanze ku ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi n’ubuzima, 20 yahize iyindi muri yo, ihabwa 5000$ [arenga miliyoni 7 Frw], indi igenerwa 2000$ [arenga miliyoni 2 n’igice Frw].
Umushinga wabaye uwa mbere ni uwitwa ‘Legacy of Rwanda’, aho mu gihe waba ushyizwe mu bikorwa, umuntu wese ashobora kwifashisha ikoranabuhanga agasura ahantu hatandukanye hari amateka y’u Rwanda.
Uwase Muganga La Tasha wari uhagarariye itsinda ryakoze uyu mushinga, yavuze ko kuba hari benshi batazi neza amateka y’u Rwanda, ari byo byabahaye igitekerezo cyo kuwukora.
Ati “Amateka y’u Rwanda turayazi ariko ntabwo twese tuyazi uko ari. Abari mu Rwanda no hanze yarwo bashobora kureba amateka yarwo bifashishije ikoranabuhanga. Inkunga twabonye rero igiye gutuma tuwushyira mu bikorwa bidatinze.”
Mugisha Clément uri mu bahembwe kubera umushinga we wa ‘Katisha Online’, yavuze ko ibitekerezo bihari, ariko kubishyira mu bikorwa bakeneye imbaraga nk’iza Leta ndetse n’abikorera.
Ati “Njye na bagenzi banjye twatekereje uyu mushinga, twumva ko twawuzana mu marushanwa. Si ukurushanwa gusa kuko usubiza ikibazo cy’abaturage batonda imirongo bashaka amatike y’imodoka.”
Yakomeje ati “Nituwushyira mu bikorwa nta muntu uzasubira muri gare agiye gushaka itike y’imodoka ijya mu ntara, ahubwo azajya abikorera aho ari kuri telefone, cyangwa kuri murandasi. Icyo twakoze uyu munsi ni ukwerekana umushinga, ariko turasaba abafatanyabikorwa na Leta ko twafatanya igitekerezo cyacu kuko turi kumwe nta cyatunanira.”
Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Joseph Nkurunziza, ari na we wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza mu gutanga ibi bihembo, yasabye abanyeshuri kudahagarara, ahubwo bagakomeza intego bihaye yo guhanga ibishya.
Ati “Iyi yari inshuro ya mbere, izizakurikiraho ni amahirwe ku bindi bitekerezo. Inkunga yatanzwe ntabwo ari nto, buri wese uko yahembwe kose, ashobora gutangira neza umushinga kandi ukagenda neza.”
“Ni ugukomeza kwiga, gukora ubushakashatsi, kugisha inama no gukorera hamwe. Abarimu bazakomeza kubaba hafi. Ntabwo gutsinda uyu munsi bivuze guhita mujya mu bindi ngo mwangize gusa.”
Umuyobozi w’Umushinga w’Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesage, yashimiye aba banyeshuri, agaragaza ko ubushobozi bagaragaje bwatumye ibihembo byiyongera.
Ati “Mbere twari tuzi ko tuzahemba imishinga 22, ariko ubuyobozi busanga ibitekerezo byose ari byiza duhemba bose. Ubu rero buri wese hano yagenda agakora icyo yatekereje kuko birashoboka.”
Umwiherero wa ‘HATANA Innovation Bootcamp’ ubaye ku nshuro ya mbere, ariko biteganyijwe ko uzajya uba buri mwaka mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
Umushinga w’Uburezi wa Mastercard Foundation muri kaminuza y’u rwanda watangiye mu mwaka wa 2021, ukaba mu gihe cy’imyaka 10 ugamije gufasha abanyeshuri ba kaminuza bagera ku 1.200 bafashwa kwiga no guhabwa ubumenyi buhanitse, bakaba umusemburo w’impinduka n’abayobozi b’ejo hazaza muri Afurika no ku Isi yose.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!