Uko warwanya ikwirakwizwa rya Covid-19 ukoresheje ikoranabuhanga rya Tap&Go

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya Covid-19, Guverinoma na Minisiteri y’Ubuzima, bashyizeho ingamba zo kurinda abanyarwanda bose ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Imwe mu ngamba, ni ugushishikariza kudahererekanya amafaranga mu ntoki nk’imwe mu nzira ishobora gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus, aho abaturage basabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi.

Imwe muri serivisi z’ingenzi ku baturage ndetse no ku bukungu muri rusange ni ugutwara abantu n’ibintu, aho abari muri uru rwego bashyizeho ingamba zituma abagenzi birinda mu gihe bari mu ngendo.

Zimwe mu ngamba zashyizweho mu gutwara abantu zirimo; gukaraba intoki mu gihe ugiye kwinjira mu modoka, kwambara agapfukamunwa, kwirinda kwegerana mu modoka ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura amafaranga y’urugendo.

Ubwo buryo ni Tap&Go. Nta kindi gihe kirenze iki abakoresha imodoka rusange babonye akamaro ko kwishyura ingendo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tap&Go imaze kuba ikimenyabose, ni uburyo bworoshye bishyura urugendo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Buri wese ufite ikarita ya Tap&Go, ubu afite amahitamo atatu yamufasha gushyira amafaranga ku ikarita akoresheje telefone.

-Tap&Go App: Mu mpera z’umwaka ushize, Tap&Go, yatangije application ituma abagenzi bishyirira amafaranga ku makarita yabo, gushyiriraho inshuti zabo ndetse no kugura itike ija muntara.

Iyi application yaje ikenewe cyane by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, kuko kuyikoresha bidasaba guhererekanya amafaranga mu ntoki. Iyi application iboneka kuri Android no kuri iOS.

Kuri Android iboneka hano mu gihe kuri iOs iboneka hano ushobora kandi kureba video y’uko wakoresha Application mu gushyira amafaranga ku ikarita. Biroroshye, birihuta kandi bigufasha kwirinda coronavirus.

-MTN Mobile Money: Buri wese ukoresha umurongo wa MTN, ashobora gushyira amafaranga ku ikarita ye akoresheje Mobile Money. Izi ni inzira wanyuramo.

Kanda *182#, hitamo ururimi, hitamo kugura, hitamo bisi Tap&Go, shyiramo amafaranga, shyiramo nimero n’imibare umunani yanyuma y’ikarita yawe, shyiramo PIN.

Ubu ni uburyo wakoresha ushyira amafaranga ku ikarita niba ukoresha MTN

-Airtel Money: Ushobora kandi gukoresha Airtel Money mu gushyira amafaranga ku ikarita yawe. Biroroshye, birumvikana kandi bigabanya ikwirakwizwa rya Covid-19. Inzira wanyuramo ni ugukanda *500*4*3*5*2# hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Ubu ni uburyo wakoresha ushyira amafaranga ku ikarita niba ukoresha Airtel

Abakoresha Tap&Go, bifashisha imibare umunani ya nyuma y’ikarita yabo mu gushyira amafaranga ku ikarita bakoresheje telefoni. Iyo mibare iherereye hasi ibumoso bw’ikarita.

Imibare n'inyuguti umunani bizengurutswe n'ibari ritukura nibyo ureba ku ikarita yawe ukabikoresha ushyiraho amafaranga

Abakoresha imodoka rusange barashishikarizwa gukoresha nibura bumwe muri ubu buryo butatu bagashyira amafaranga ku ikarita mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. Gira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus ukoresha kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .