Kuva tariki ya 10 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, ku bibuga bya IPRC Kigali, haberaga imikino ya Tennis y’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.
Iri rushanwa ryahurije hamwe abakinnyi barenga 140 baturutse mu makipe yose y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (FRT), bakina mu byiciro icyenda.
Muri ibi byiciro harimo iby’ababigize umwuga, abatarabigize umwuga, abakuze ndetse n’abafite ubumuga. Haba mu bakina ari babiri (Doubles) ndetse n’abakina ari umwe (Singles), bahatanye mu bagabo ndetse n’abagore.
Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, mbere y’uko hamenyekana abakinnyi bitwaye neza, abakinnyi, abatoza, abayobozi ba FRT ndetse n’abari bahagarariye Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Iki gikorwa cyaranzwe no gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka ya Jenoside, ndetse bashyira n’indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi zishwe mu 1994.
Mbere yo guhangana ku bakinnyi bahataniraga umwanya wa mbere muri iri rushanwa, Perezida wa FRT, Karenzi Theoneste, yashimiye NCBA Rwanda yagize uruhare mu gutuma intego zatumye irushanwa riba zigerwaho.
Ati “"Ni igikorwa tugira buri mwaka, ariko uyu mwaka wo wari akarusho. Hitabiriye abakinnyi bagera ku 145 bishimangira intego yatumye rishyirwaho yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside."
"NCBA Bank Rwanda yaradufashije cyane muri uyu mwaka, kandi turi mu biganiro ko ubufatanye bwakomeza no mu marushanwa yandi dutegura muri Tennis."
Umwe mu bahagaririye ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Manzi Nicholas, yavuze ko gutera inkunga siporo bituma banki iteza imbere abaturage birenze serivisi z’amafaranga.
Ati “Gushyigikira ibikorwa bya siporo bidufasha kwegerena n’abaturage kandi tukabafasha mu iterambere ryabo byisumbuye ku zindi serivisi zirebana n’izo banki ikora.”
“Uko tuba abafatanyabikorwa mu yindi mikino, ni ko bizagenda no muri Tennis kuko ni umukino ubona ko ufite gahunda kandi uri gutera imbere cyane mu Rwanda.”
Abakinnyi bitwaye neza ni Karekezi Colin watsinze Rukundo Innocent amaseti 2-0 (6-2, 7-6(3)) mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga bakina ari umwe, muri iki cyiciro mu bakina ari babiri Antony Hachez ukinana na Vincent Vincent batsinzwe na Sean Buckley ukinana na Mugisha Livingston amaseti 2-0 (7-5, 6-0).
Mu cyiciro cy’abakuze [barengeje imyaka 60] bakina ari babiri, Gashugi Innocent na Mucyurabuhoro Eslon batsinze Gatera Augustin na Katarebe Alphonse amaseti 2-0 (6-3, 7-5).
Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi, ni uwo Niyigena Etienne yatsindiyemo mukeba we Ishimwe Claude amaseti 2-1 (6-2, 5-7, 10-8). Mu bagore Umumararungu Gisele yavuye inyuma atsinda Carine Nishimwe amaseti 2-1 (4-6, 6-0, 6-0).





































Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!