00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes yashyize igorora abifuza gukurikirana ‘Derby’ ya APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 March 2025 saa 04:33
Yasuwe :

Harabura umunsi umwe gusa rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports, mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino wiswe ‘Derby’ y’urw’Imisozi 1000.

Ni umukino uteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, ukazabera kuri Stade Amahoro, ariko na sosiyete icuruza amashusho ya StarTimes ikaba yifuje kuzadabagiza abatazahagera.

Uyu ni umukino wahagurukije benshi bigendanye n’uburyo aya makipe akunze guhanganamo, ndetse kuri iyi nshuro aya makipe akaba ahanganiye Igikombe cya Shampiyona.

Abafana b’umupira w’amaguru, bazaryoherwa n’uyu mukino binyuze kuri shene ya Magic Sports hamwe na StarTimes, ukaba ari umukino uzaba saa Cyenda z’amanywa.

Amahirwe aracyahari ku badafite ’decoder’ ya StarTimes iri kugura 15,000 Frw, ndetse uyiguze agahita abona ifatabuguzi rimwereka amashene yose.

Abasanganywe ’decoder’ ya StarTimes badafite ifatabuguzi, na bo bashobora kugura irizwi nka ‘Classic bouquet’ [ku bakoresha ‘Antenne’ y’udushami] na ‘Smart’ [ku bakoresha igisahani].

Uretse iyi mikino kandi, abakiriya ba StarTimes barakomeza kuryoherwa n’imikino ikomeye muri izi mpera z’icyumweru, aho izerekana imikino ya Shampiyona yo muri Espagne, by’umwihariko umukino wa FC Barcelona na CA Osasuna. Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu Saa Ine z’ijoro kuri shene ya ‘Sports Premium’.

Indi mikino yo muri iyi shampiyona harimo uwa Real Madrid na Rayo Vallecano, Getafe CF na Atlético de Madrid.

Imikino ikomeye yo muri Shampiyona y’u Budage izanyura kuri StarTimes harimo uwa SC Freiburg na RB Leipzig Saa Moya n’Igice, kuri World Football. Hakazanyuraho kandi uwa FC Bayern München na VfL Bochum, Bayer 04 Leverkusen na SV Werder Bremen na Borussia Dortmund izakira FC Augsburg.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports utegerejwe n'abatari bake
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzakurikiranirwa kuri StarTimes
StarTimes yashyize igorora abifuza kureba umukino wa APR FC na Rayon Sports
Imikino ya LaLiga izanyura kuri StarTimes
Umukino wa Getafe CF na Atlético de Madrid uzanyura kuri Sports Life
Umukino wa Real Madrid na Rayo Vallecano uzanyura kuri Sports Premium
Imikino y'Umunsi wa 27 wa Shampiyona ya Espagne
Imikino iteganyijwe mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .