Ariko hari n’abari gutekereza icyo bazifashisha bafasha abana babo kunezererwa no kunyurwa n’iyi minsi, benshi baba bumva idasanzwe kuko aba ari iyo kwishimira ko barangije umwaka amahoro.
Aha niho StarTimes yatekereje kubagoboka ibazanira ibiganiro n’ibindi bitandukanye bizafasha abana babo gushira irungu.
Kuri ST KIDS guhera ku wa 14 Ukuboza kugeza ku wa 17 Ukuboza, hateganyijwe kunyuzwaho porogaramu ya ‘Boonie Bears: The Adventurers’ guhera saa kumi n’imwe ndetse n’iya ‘The Guardians of Carcosa S6’ yatangiye kunyuzwaho guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza.
Hari kandi filime zizajya zinyuzwa kuri shene ya Toonami. Hazanyuzwaho filime zitandukanye zirimo ‘Batman’, ‘Superman’, ‘Wonder Woman’ ndetse na ‘Dragon Ball Super’.
Kuri shene ya ‘DreamWorks’ hazajya hanyuzwaho Voltron: Legendary Defender, izajya inyuzwaho buri munsi guhera saa cyenda n’igice kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice ndetse no muri weekend saa tatu za mu gitondo.
Izindi filime zizanyuzwa kuri StarTimes harimo The Legend of Korra na Avatar: The Last Airbender.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!