Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2026, ni bwo imikino yo guhatanira Igikombe cya Shmpiyona y’u Rwanda yakomeje, aho APR FC yacakiranye na Rutsiro FC ikayitsinda ibitego 5-0.
Ni umukino abatarabashije kugera mu Karere ka Rubavu bakurikiye nta nkomyi binyuze kuri shene ya Magic Sports TV, inyuzaho imikino itandukanye ya Rwanda Premier League.
Binyuze kuri dekoderi ya StarTimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda barakomeza kuryoherwa no kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, aho baza kureba umukino wa Etincelles na Rayon Sports yifuza kwisubiza umwanya wa mbere.
Magic Sports Tv igaragara kuri shene ya 265 ku mukiriya ufite antene y’udushami, ndetse n’iya 251 ku bafite antene z’igisahani.
Uretse imikino yo mu Rwanda ikomeza guca kuri shene za StarTimes, hari n’izindi zinyuraho imikino yo hanze harimo iya Wolrd football yananyujijeho umukino wa Copa del Rey warangiye FC Barcelona itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 3-2. Andi mashene anyuraho imikino harimo Sports Premium na Sports Life.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!