00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes ntiyicishije irungu abakunzi ba ruhago yo mu Rwanda n’iyo hanze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 April 2025 saa 01:45
Yasuwe :

Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo mu Rwanda cya StarTimes, gikomeje gufata neza abakiliya bacyo by’umwihariko muri izi mpera z’icyumweru, aho nyuma yo kwerekana umukino ukomeye wa FC Barcelona na Real Madrid, igiye gufasha Abanyarwanda kureba uwa Rayon Sports na Etincelles.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2026, ni bwo imikino yo guhatanira Igikombe cya Shmpiyona y’u Rwanda yakomeje, aho APR FC yacakiranye na Rutsiro FC ikayitsinda ibitego 5-0.

Ni umukino abatarabashije kugera mu Karere ka Rubavu bakurikiye nta nkomyi binyuze kuri shene ya Magic Sports TV, inyuzaho imikino itandukanye ya Rwanda Premier League.

Binyuze kuri dekoderi ya StarTimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda barakomeza kuryoherwa no kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, aho baza kureba umukino wa Etincelles na Rayon Sports yifuza kwisubiza umwanya wa mbere.

Magic Sports Tv igaragara kuri shene ya 265 ku mukiriya ufite antene y’udushami, ndetse n’iya 251 ku bafite antene z’igisahani.

Uretse imikino yo mu Rwanda ikomeza guca kuri shene za StarTimes, hari n’izindi zinyuraho imikino yo hanze harimo iya Wolrd football yananyujijeho umukino wa Copa del Rey warangiye FC Barcelona itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 3-2. Andi mashene anyuraho imikino harimo Sports Premium na Sports Life.

StarTimes irakataje mu kwerekana imikino ya Shampiyona yo mu Rwanda
Ibiciro by'ifatabuguzi kuri StarTimes
Abakunzi ba FC Barcelona bafite ifatabuguzi rya StarTimes barebye ikipe nyabo yegukana igikombe
Abafite ifatabuguzi rya StarTimes barakurikira umukino ukomeye wa Etincelles na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .