00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spiro yatsindiye igihembo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 November 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Ikigo kiyoboye ibindi mu gucuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika cya Spiro, cyegukanye igihembo cyo kurengera ibidukikije cyitwa ‘Resilient Infrastructure Award’ kubera uruhare rwacyo mu bwikorezi bugezweho kandi bukoresha ingufu zidahumanya ikirere.

Icyo gihembo n’ikindi nka byo byatanzwe ku nshuro ya mbere, bigizwemo uruhare n’Ikinyamakuru Financial Times gifatanyije na Banki y’Isi mu guhemba ibikorwa by’iterambere rirambye ku Mugabane wa Afurika.

Umuhango wo kubitanga wabareye i Londres mu Bwongereza, mu nama ya Financial Times na Afurika.

Icyo gihembo kije nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka Spiro yari yashyizwe ku rutonde rutegurwa n’Ikinyamakuru Times cyo muri Amerika, cyagaragazaga ibigo 100 bifitiye Isi akamaro.

Gushyirwa kuri urwo rutonde kwa Spiro byashingiye ku ruhare rwayo mu kwimakaza ingufu zitangiza ibidukikije, bihuje n’intego mpuzamahanga zo gukoresha ingufu zidateza imihindagurikire y’ibihe.

Nyuma yo kwegukana icyo gihembo, Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yishimiye uruhare rw’iki kigo rukomeje kubonwa ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati "Twishimiye cyane iki gihembo twahawe na Financial Times yo mu Bwongereza nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’ibigo 100 ku Isi. Ibi byerekana ko Isi ikomeje kubona uruhare rwa Afurika na Spiro mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Yongeyeho ati “Ingufu zacu zigezweho, ni uburyo bushya bwo kongera umuriro muri batiri biri gutuma Afurika yihuta mu kwimakaza ingufu zidahumanya ikirere kandi bigashimangira ko twiyemeje kugira uruhare mu hazaza h’ubwikorezi mu mijyi butangiza ibidukikije kuri bose.”

Umuyobozi ushinzwe imari muri Spiro, ari na we washyikirijwe icyo gihembo, Wangeci Kanjama, yavuze ku mumaro w’icyo kigo muri Afurika.

Ati “Muri Spiro ntituri kubaka ibikorwaremezo by’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika gusa, ahubwo tunita ku iterambere ry’imiryango. Uburyo dukoramo butanga akazi, buteza imbere ubumenyi, kandi buteza imbere imiryango.”

Spiro ifite moto z’amashanyarazi zigera ku 20.000 muri Afurika na sitasiyo zo kongereramo umuriro nyinshi.

Habarwa ko moto zayo zimaze gukora ingendo z’ibilomotero birenga miliyoni 300 nta mwuka uhumanya zohereza mu kirere. Ibi bishimangira uruhare rw’icyo kigo mu kurengera ibidukikije muri Afurika.

Iki gihembo kiri ku rwego rwa Afurika
Spiro yatsindiye igihembo ku kurengera ibidukikije
Umuyobozi ushinzwe imari muri Spiro, Wangeci Kanjama, yavuze ko icyo kigo cyanatanze akazi mu buryo butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .