Shene za StarTimes zafasha abana kwigira mu rugo muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Mata 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Isi yose ihanganye n’intambara yo kurwanya COVID-19, aho abantu bose basabwa kuguma mu rugo mu kwirinda ko iyi virusi yakomeza gukwirakwira, StarTimes, yashyiriyeho abana gahunda zibafasha kwidagadura kandi biga.

Ku miryango ifite abana mu rugo, StarTimes yabageneye gahunda zihagije binyuze mu miyoboro yayo, harimo shene nka ST Kids, Nickelodeon, Da Vinci na Baby TV kugira ngo abakiri bato barebe kandi bige.

Usibye urubuga rwa televisiyo, izi shene n’ibirimo na byo biraboneka ku rubuga rwa telephone kuri StarTimes ON APP, izi gahunda zikaba zitambuka ku murongo kandi bigasubirwamo.

Hazaba kandi hari gahunda nyinshi z’abana kuva muri Mata, gahunda zimara isaha imwe kugeza kuri eshatu. StarTimes ivuga ko shene ya ST Kids izahindura gahunda by’umwihariko kugira ngo ihuze n’amasaha y’abana bato.

Mu gitondo kare hazanyuraho gahunda y’abana biga mu mashuri abanza, urukurikirane rwa serie z’abana mbere ya saa sita, n’amasaha abiri ya animasiyo nyuma ya saa sita.

Amashuri yo mu rugo ni gahunda ya Televiziyo yigisha, ifungura imiryango yo kwigisha abanyeshuri bari mu rugo kubera icyorezo cya COVID. Guhera ku ya 27 Werurwe, gahunda isohoka buri wa mbere kugeza kuwa gatanu kuri shene ya ST Kids saa 10:00 za mu gitondo ikubiyemo ikoranabuhanga, ubukorikori, gushushanya n’imbyino.

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’itangazamakuru muri StarTimes, Lily Meng yagize ati: "Turifuza ko buri mwana yagira umutekano kandi akagira n’ubumenyi haba mu byerekeye ubuzima ndetse no mu masomo. Nubwo muri iki gihe abana batajya ku ishuri, barashobora gukomeza kwigira mu rugo”.

Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Deng Sanming, avuga ko “Nka televiziyo ya mbere muri Afurika, umuryango ni ishingiro ry’ingamba zacu kandi abana bafite uruhare rwihariye mu miryango. Mu gihe turi mu bihe bidasanzwe, tubigira icyifuzo cyo kugeza gahunda z’uburezi ku bafatabuguzi bacu kugira ngo buri mwana akomeze kwiga buri munsi, mu mutekano kandi atuje mu rugo. ”

StarTimes ifite sheni zifasha abana kwiga muri ibi bige bya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .